skol
fortebet

Madamu Jeannette Kagame yashimiye Perezida Kagame wamwifurije isabukuru nziza

Yanditswe: Wednesday 10, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Madamu Jeannette Kagame wagize isabukuru y’imyaka 60 uyu munsi,yashimiye Perezida Kagame wamwifurije isabukuru nziza ndetse wamubereye inkoramutima mu myaka 33 bamaze babana.
ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifurije isabukuru nziza y’amavuko Madamu we Jeannette Kagame wujuje imyaka 60 kuri uyu munsi.
Mu magambo yihariye,Perezida Kagame yagaragaje ko yanyuzwe n’imyaka irenga 30 bamaze babana aho umuryango n’Igihugu bifuzaga mbere y’aho (...)

Sponsored Ad

Madamu Jeannette Kagame wagize isabukuru y’imyaka 60 uyu munsi,yashimiye Perezida Kagame wamwifurije isabukuru nziza ndetse wamubereye inkoramutima mu myaka 33 bamaze babana.

ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifurije isabukuru nziza y’amavuko Madamu we Jeannette Kagame wujuje imyaka 60 kuri uyu munsi.

Mu magambo yihariye,Perezida Kagame yagaragaje ko yanyuzwe n’imyaka irenga 30 bamaze babana aho umuryango n’Igihugu bifuzaga mbere y’aho babigezemo.

Yagize ati "Isabukuru nziza Jeannette!.Imyaka irasa naho ari mike.Tekereza imyaka irenga 30 tumaranye.Nibwo umuryango n’igihugu twashakaga byabonetse.Birangora buri munsi gusaba ibiruse ibi.Umugisha kuri twese."

Mu kumusubiza,Madamu Jeannette Kagame yakoresheje amagambo y’Icyongereza nawe amushimira uko yamubereye inkoramutima mu gihe cyose bamaranye.

Tugenekereje yagize ati"Warakoze ku bw’iyi myaka 33 tumaranye,iganisha ku isabukuru yanjye y’imyaka 60 mbayeho neza.Mu kuri sinabona umuryango mwiza urenze uyu,igihugu n’abuzukuru 2 beza cyane.Nzahora ngushimira."

Madamu Jeannette Kagame yavukiye mu buhungiro mu Burundi ku italiki ya 10 Kanama 1962, akaba yarashakanye na Perezida Kagame mu mwaka wa 1989.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa