
Abayobozi b’Umurenge wa Muhima bari kumwe n’abagize Ishyirahamwe UBUMWE FRESH FRUITS rigizwe na bamwe mu bacuruzi b’imbuto bacururiza mu isoko ryo kwa Mutangana basuye abatuye mu mudugudu w’Intwaza (abasizwe iheruheru na Jenoside) uherereye mu murenge wa Mageragere, mu karere ka Nyarugenge, babagenera inkunga y’ibiribwa, ibikoresho n’amafaranga.
U Rwanda ruracyari mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Umuyobozi w’aba bacuruzi, Kanani Aloys yavuze ko nk’abacuruzi iki gikorwa bakoze kiri muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi, akavuga ko we n’abacuruzi bagenzi be basanze bikwiye ko bafata urugendo bakerekeza i Mageragere bagasura abakecuru n’abasaza basizwe iheruheru na jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Nk’abacuruzi rero twasanze aba babyeyi dukwiye kubaba hafi kugira ngo ku nyungu dukura ku bucuruzi dukora na bo tugire icyo tubahaho”.
Umwe mu Ntwaza, Madama Deborah yashimiye aba babashyikirije inkunga, ku mutima mwiza babagaragarije, avuga ko bituma bumva ko batari bonyine.
Yagize ati” iki gikorwa cyadushimishije kuko hari abashyitsi badusuye batuzanira ibikoresho birimo n’ibiribwa. Kuba rero aba bantu badutekereza kandi tudasanzwe tuziranye, ni iby’agaciro gakomeye kandi twabyishimiye”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima,Madame Mukandoli Grace, yashimiye aba bacuruzi kuko ari abafatanyabikorwa beza b’umurenge wa Muhima, dore ko ngo bakunze gushyigikira umurenge mu bikorwa binyuranye by’iterambere.
Yagize ati” mu gihe twarimo dutegura Kwibuka, mu nama twagiranye n’abafatanyabikorwa b’umurenge batwemereye ko bazadushyigikira tukazajya kuremera Intwaza. Ndashimira rero UBUMWE FRESH FRUITS kuba barafashe iya mbere bagakora ku butunzi bwabo,bakagenera inkunga izi Ntwaza.”
Aba bacuruzi bagendeye ku mateka yaranze igihugu,batangaje ko bo biyemeje gutera inkunga ibikorwa by’iterambere bitandukanye, mu gihe bamwe mu bacuruzi bo mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi bagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Inkunga babageneye igizwe n’ibiribwa n’ibindi bikoresho nkenerwa mu rugo ndetse n’ibahasha byatwaye miliyoni ebyiri (2,000,000 Frw).
Izi Ntwaza zituye mu kagali ka Nyarurenzi, mu murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.
Elias Nizeyimana
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *