skol
fortebet

Menya ibanga ryo kwirinda no guhangana na Kanseri ya Prostate yibasira abagabo benshi

Yanditswe: Saturday 05, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abantu benshi yemwe n’abitwa ko bajijutse, iyo bumvise Prostate bumva kanseri, ariko si ko bimeze, kuko kanseri ni imwe mu ndwara zifata urugingo rwa Prostate. Ubundi Prostate ni urugingo rw’umubiri rugirwa n’abagabo rujyanye n’imyororokere, ruherereye ahagana imbere munsi y’uruhago. Gusa rukunze kugira ibyago byo kwibasirwa na Kanseri
KANSERI YA PROSTATE NI IKI ?
Ni akabyimba gaturuka ku kwivumbura kw’ingirangingo zo muri prostate zikura mu buryo budasanzwe zihuse kandi zigakura nabi,zigakora (...)

Sponsored Ad

Abantu benshi yemwe n’abitwa ko bajijutse, iyo bumvise Prostate bumva kanseri, ariko si ko bimeze, kuko kanseri ni imwe mu ndwara zifata urugingo rwa Prostate. Ubundi Prostate ni urugingo rw’umubiri rugirwa n’abagabo rujyanye n’imyororokere, ruherereye ahagana imbere munsi y’uruhago. Gusa rukunze kugira ibyago byo kwibasirwa na Kanseri

KANSERI YA PROSTATE NI IKI ?

Ni akabyimba gaturuka ku kwivumbura kw’ingirangingo zo muri prostate zikura mu buryo budasanzwe zihuse kandi zigakura nabi,zigakora akabyimba muri prostate,iyo gakuze ntikavurwe,ntikabagwe gashobora gutanga amashami(metastase )mu zindi nyama cyane cyane amagufwa,ibihaha ndetse n’umwijima.

Ibimenyetso bya kanseri ya prostate :

Kutihagarika neza
kubabara mu magufwa yo mu mugongo wo hasi
Ni iki gitera kanseri ya prostate ?

Imyaka (uko umugabo akura agwiza ibyago byo kurwara iyi kanseri hagati y’imyaka 45-50)
Wakirinda gute kanseri ya Prostate ?

Ntiwabuza imyaka kugenda ariko nk’izindi kanseri ushora kwiyirinda,wirinda kugira umubyibuho ukabije,kwirinda inzoga n’itabi. Ikindi ni ukugira umuco wo ukujya kuyisuzumisha kabone n’iyo waba nta bimenyetso byayo ufite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa