skol

Menya impamvu hari abantu baseka mu bibabaje

Yanditswe: Tuesday 10, Feb 2026

featured-image

Abantu bakunda guseka mu bibabaje baba ari abahanga cyane mu kugenzura amarangamutima yabo. Iyo ukunda kwisanga uri guseka mu bihe bibabaje nko mu kiriyo, uri gutongana n’abantu, cyangwa ufite ubukene, kiba ari ikimenyetso cy’uko ufite ubushobozi bwimbitse bwo kugenzura amarangamutima yawe.

Ntabwo biterwa n’uko ufite uburwayi bwo mu mutwe cyangwa nta mutima ugira. Abantu benshi bahisha amarangamutima yabo cyangwa bakayakabiriza, ariko ubwonko bwawe buhitamo kutagendera mu kigare. Muri pyschology byitwa Incongruous affect cyangwa se Cognitive Processing. Ni uburyo ubwonko bwacu bukoresha mu kwakira ibintu bitubayeho tutari twiteze.

Ibyo bijyanirana no gukunda amashyengo ababaje cyangwa se ‘dark humour’. Abantu bakunda ubu bwoko bw’amashyengo baba bafite ubushobozi buhambaye bwo kugenzura amarangamutima cyangwa se ‘emotional intelligence’, bakarangwa no guhanga udushya, kandi bakoroherwa no gukemura ibibazo.

Ni ba bantu ushobora gutuka, aho kubikomeza bakabiteramo urwenya. Ubwonko bwabo buba bwarashyizeho ubwirinzi bukomeye ku buryo kubababaza biba bigoye. Twavuga ko ari nk’imbaraga zidasanzwe mu mitekerereze n’amarangamutima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa