skol
fortebet

MINALOC yakomoreye abana kugaruka mu nsengero mu mabwiriza mashya yasohoye

Yanditswe: Wednesday 20, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasohoye amabwiriza mashya agenga imikoreshereze y’insengero muri ibi bihe byo kwirinda COVID-19, yemerera abana bose kwitabira amateraniro ariko bakaba baherekejwe n’abantu bakuru.
Aya mabwiriza mashya agenga insengero MINALOC yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 20 Ukwakira 2021, asimbura ayari yatangajwe ku wa 2 Mata 2021 ndetse akaba ashobora kuvugururwa igihe cyose bibaye ngombwa nk’uko Minaloc ibivuga.
Bimwe mu bishya byatangajwe nukoabana bose bemerewe (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasohoye amabwiriza mashya agenga imikoreshereze y’insengero muri ibi bihe byo kwirinda COVID-19, yemerera abana bose kwitabira amateraniro ariko bakaba baherekejwe n’abantu bakuru.

Aya mabwiriza mashya agenga insengero MINALOC yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 20 Ukwakira 2021, asimbura ayari yatangajwe ku wa 2 Mata 2021 ndetse akaba ashobora kuvugururwa igihe cyose bibaye ngombwa nk’uko Minaloc ibivuga.

Bimwe mu bishya byatangajwe nukoabana bose bemerewe kwitabira amateraniro ariko mu gihe bari kumwe n’ababyeyi cyangwa abandi bantu bakuru.

Ikindi ni uko imihango yose y’idini cyangwa itorero yemewe uretse umwihariko washyizwe ku muhango w’umubatizo wo mu mazi menshi aho ababatizwa, ubatiza n’abamufasha bagomba kuba bipimishije Covid-19 mu masaha atarenze 72 mbere y’umubatizo.

Insengero zemerewe gukora mu Rwanda zizakomeza gukora ariko zikakira abantu batarenze 50% y’ubushobozi bwazo.

Amadirishya n’inzugi by’ahasengerwa bigomba kuba bifunguye kugira ngo hinjiremo umwuka uhagije kandi hagati y’iteraniro n’irindi hagomba kujyamo umwanya uhagije, ungana n’isaha imwe kugira ngo habanze gukorwa isuku mbere y’uko irindi teraniro rikorwa.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko uburenganzira bwo gufungura insengero buzakomeza gutangwa n’ubuyobozi bw’Uturere nyuma y’aho igenzura rihuriweho n’inzego z’ibanze, iz’umutekano, abahagarariye amadini n’amatorero ryemeje ko insengero zasabye ubwo burenganzira zujuje ibisabwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa