MINEMA yahishuye umubare w’abantu n’ibindi byagizweho ingaruka n’imvura yo kuva muri Werurwe 2021
Yanditswe: Monday 17, May 2021
Minisiteri ishinzwe ubutabazi (MINEMA) iravuga ko Kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, ibiiza bimaze guhitana ubuzima bw’abantu 27, byakomerekeje 57, inzu 691 zarasenyutse, hangirika n’imyaka iri ku buso bwa hegitari 1700.
Iyi ministeri ivuga kandi ko hanangiritse ibiraro 14, ibyumba by’amashuri 64, imiyoboro y’amashanyarazi n’amazi ndetse n’amatungo atandukanye yarapfuye.
MINEMA itangaza ko ibiza byiganje mu Rwanda biterwa n’imvura nyinshi irimo inkuba,iteza inkangu,imyuzure, inkubi (…)
Minisiteri ishinzwe ubutabazi (MINEMA) iravuga ko Kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, ibiiza bimaze guhitana ubuzima bw’abantu 27, byakomerekeje 57, inzu 691 zarasenyutse, hangirika n’imyaka iri ku buso bwa hegitari 1700.
Iyi ministeri ivuga kandi ko hanangiritse ibiraro 14, ibyumba by’amashuri 64, imiyoboro y’amashanyarazi n’amazi ndetse n’amatungo atandukanye yarapfuye.
MINEMA itangaza ko ibiza byiganje mu Rwanda biterwa n’imvura nyinshi irimo inkuba,iteza inkangu,imyuzure, inkubi y’umuyaga ndetse n’urubura.
MINEMA isaba abaturarwanda gufata ingamba zo kwirinda ibiza harimo kuzirika neza no gukomeza ibisenge ku nkuta z’inzu hakoreshejwe ibikoresho byabugenewe ndetse no
Igihe imvura igwa yiganjemo imirabyo n’imihindagano y’inkuba, abantu bagomba kwihutira kujya kugama mu nzu iri hafi bakihutira kuva mu mazi ku bari mu nzuzi, abareka, abashoye inka, n’abandi, igihe imvura itangiye kugwa.
Ikindi kandi barasabwa kwirinda gukoresha ibyuma bikoresha amashanyarazi, kwirinda gukoresha terefone mu gihe k’imvura irimo inkuba.
Abanyarwanda kandi barasabwa guhoma neza inzu harindwa ko amazi yakwinjira mu nkuta bakimuka mu nzu zidakomeye zigaragaza ibimenyetso by’uko zishobora gusenyuka no gusibura inzira z’amazi,gusukura ruhurura no kwirinda kujugunyamo imyanda.
Barasabwa kandi gushishoza mbere yo kwambuka umugezi n’ibiraro, kwitondera amazi menshi atemba ava ku misozi,ruhurura, imigende,imikoki n’imyuzi, ndetse n’abatwara ibinyabiziga bakirinda kunyura mu mihanda irimo amazi afite umuvuduko mwinshi,inkangu,ahandi babujijwe na Polisi y’u Rwanda n’izindi inzego.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *