Minisante yafunze Ibitaro bya Nyarugenge nyuma y’imyaka 3 gusa bitangiye
Yanditswe: Wednesday 02, Oct 2024

Ibitaro bya Nyarugenge nyuma y’imyaka 3 gusa bitangiye gukora ubu byafunze Abarwayi bimurirwa mu bindi bitaro ndetse na bimwe mu bigo Nderabuzima byazamuriwe ubushobozi birimo icya Gatenga, Remera na Nyarurenzi!
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Bwana Julien NIYINGABIRA, yambwiye ikinyamakuru Umuryango ko Minisiteri y’Ubuzima yabaye ifunze ibitaro bya Nyarugenge abarwayi bivurizagamo bakaba bamaze kwimurirwa handi kubera imirimo igiye gukorerwamo itabangikana n’Abarwayi bari guhabwa Serivisi z’Ubuvuzi!
Yagize ati:” Nibyo koko abarwayi bimuriye ahandi ubu ibitaro birafunze! Ntabwo bishaje byo kongera kubakwa bushya ariko hari “Project” yo gushyiramo izindi “Technologies” kandi harimo izitakunda kujyamo harimo n’Abarwayi!
Ibi bitaro byabaye bifunze igihe kitazwi bireberera ubuzima bw’Abaturage barenga ibihumbi 200 bikaba byakira abarenga 1400 ku munsi!
Nibi bivugwa nk’intandaro yo gufunga ibi bitaro?
Ibitaro bya Nyarugenge byubatse ahahoze irimbi ry’Abayisilamu ryari igihe kinini ryaruzuye! Itegeko rigenga amarimbi rikaba riteganya ko iyo Imyaka 20 ishize umuntu wa nyuma ashyinguwe mu irimbi runaka icyo gihe iyo gishize ubutaka bwaryo buba bushobora gukorerwaho ibindi bikorwa!
Ibitaro bya Nyarugenge byatangiye kubakwa mu gihe Abayisilamu biganje mu gace birimo ka Nyamirambo bo bumvaga ko iki kibanza cyahoze ari irimbi ryabo kizakomeza kikaba icyabo ndetse kuva muri za 2012 batangiye igitekerezo cyo kuzubakamo Umusigiti w’Ikitegererezo ndetse ngo bari baratangiye gutanga imisanzu ariko ngo ntibamenye ukuntu Leta yakishubije!
Muri 2018 imirimo yo kubaka ibi bitaro itangira, ngo biize byunganire ibya Muhima mu guha serivisi z’Ubuvuzi abaturage b’Akarere ka Nyarugenge!
Ubwo ibi bitaro byatangiraga kubakwa, Umuriro warakaga muri Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Ubuvuzi(RBC) kiyishamikiyeho!
Intambara z’inyungu z’ubwoko bwose, kugambanirana n’andi mabi menshi zari hagati ya RBC na Minisante ku ngoma ya Amb. Dr. Diane Gashumba icyo gihe zasize ishami rishinzwe ikoranabunga mu buvuzi ndetse n’ibikorwa remezo risheshwe n’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 8 Kanama 2018 abarikoragamo bose barataha!
Mu nyungu za Leta mu bijyanye n’ibikorwa remezo by’ubuvuzi ndetse n’ibikoresho byo kwa muganga nta bahanga yari ifite bo kubikurikirana byihariye nk’inshingano kuko ntabwo habayeho kwirukana abakozi gusa ahubwo n’ishami ryarasheshwe muri RBC kandi ntiryasimburwa!
Nyuma y’aho kandi, imirimo yo kubaka ibi bitaro yaje gushyirwaho igitutu n’umwaduko w’icyorezo cya Covid19 bitangira gukora mu kwa gatanu 2020 bisa nkaho ari icyuzuriraho! Mu myaka Covid19 yamaze ica ibintu ibi bitaro byari bimaze kwakira abarwayi bayo barenga 1800 barimo abarenga 350 baguyemo ibahitanye!
Gusa, kuzuriraho ntikwagiye kubuza ko Leta yishyura amafaranga yose y’imirimo yabaga yakozwe, haba abubaka n’abagenzura imirimo ndetse bikavugwa ko imwe n’imwe inakozwe huti huti yishyurirwaga ikiguzi kiri hejuru cy’iyo birihutirwa!
Nyuma Ibibazo by’imyubakire muri ibi bitaro byakomeje kuvugwa ariko bikarangira gutyo!
Mu ruzinduko itsinda ry’Abasenateri bagize Komisiyo y’imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa muntu muri Sena bagiriye muri ibi bitaro taliki 4/3/2024, Umuyobozi wabyo yabwiye aba Basenateri ko bafite ibibazo by’ubuto ukurikije abagana ibitaro, ibibazo by’amazi ariko bakaba bari banafite ikibazo gikomeye gituruka ku myubakire! Amatiyo y’amazi asanzwe yahuraga n’ajyana umwanda wo mu musarani!
Ibitaro bifunze nyuma y’amezi 7 Abasenateri babisuye aho bivugwa ko wari usigaye ujya kuvoma amazi ahabigenewe muri Lavabo amazi akaza avanze n’umwanda wo mu musarane!
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *