skol
Kigali

Minisiteri y’Ubuzima yafunze Ibitaro bya Baho International Hospital

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 September 2021

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ivuriro ryigenga ryitwa Baho International Hospital risanzwe rikorera i Nyarutarama mu karere ka Kicukiro rifungwa yuma y’iminsi micye haguye umurwayi.

Ibi bitaro byagiye bishinjwakurangwa na serivisi zitanoze zagiye zinubirwa n’abatari bake byafunzwe nyuma y’icyumweru gishize rikorerwa igenzura ryaturutse ku rupfu rw’umuntu waripfiriyemo ari kubagwa byoroheje.

Minisiteri y’Ubuzima yaherukaga gushyiraho itsinda ryihariye ryo gusuzuma no kugenzura byimbitse imikorere y’Ibitaro Mpuzamahanga bya Baho (BAHO International Hospital (BIH) nyuma y’aho abaganga babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho urupfu rw’umubyeyi waje kwivuza uburwayi bworoheje bikamuviramo urupfu.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwavuze ko uwo murwayi wapfuye ari umugore wari ufite imyaka 54 akaba yarashizemo umwuka taliki 9 Nzeri 2021, abo baganga babiri batawe muri yombi bakaba bakekwaho kuba baragize uruhare mu rupfu rwe biturutse ku mikorere idahwitse.

Bikimara kuba,Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira, yabwiye itangazamakuru ati: “Abakekwaho icyaha ni abagabo babiri b’abaganga, harimo umuganga w’abagore (Gynecologist) ndetse n’ushinzwe gutera ibinya (Anesthetist) . Ibizava mu iperereza, bizatangazwa nyuma.”

Nyuma y’itabwa muri yombi ry’abo baganga, Minisiteri y’Ubuzima yahise itangaza ko yashyizeho itsinda rigiye gutangira gusuzuma imikorere mibi imaze igihe ivugwa muri ibi bitaro byakira abantu batandukanye barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

BioNTech igiye gutangiza ikigo cya mbere gikora inkingo mu Rwanda

Kompanyi yo mu Budage ya BioNTech yagiranye amasezerano na leta y’u Rwanda...
27 October 2021 0

Rubavu: Abaturage barashinja ubuyobozi gucukura icyobo ku muhanda...

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu bafite amazu y’ubucuruzi...
21 October 2021 0

Kayonza: Umuryango "AMAHORO HUMAN RESPECT" wahuguye urubyiruko rufite...

Kuwa 21 Ukwakira 2021, Umuryango AMAHORO HUMAN RESPECT washinzwe n’Umuhanzi...
21 October 2021 0

Rubavu:Akarere n’abaturage barasobanya ku kiraro cyangiritse kigahagarika...

Bamwe mu babyeyi barerera mu ishuri rishya ryubatswe mu Kabirizi mu murenge...
21 October 2021 0

Nyarugenge: “Sinahora mfungisha abagabo”, ubuhamya bw’umwangavu watewe inda...

Umukobwa wo ku Muhima avuga ko yatewe inda kabiri ataruzuza imyaka 18,...
21 October 2021 0

MINALOC yakomoreye abana kugaruka mu nsengero mu mabwiriza mashya...

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasohoye amabwiriza mashya agenga...
20 October 2021 0