skol
fortebet

Minisitiri Busingye yaremeye umuntu wamusabye umufuka w’umuceri kuri Twitter

Yanditswe: Saturday 17, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubutabera,Johnston Busingye,yakoze benshi ku mutima kubera ukuntu yaremeye umuntu wamusabiye agafuka k’umuceri ku rubuga rwa Twitter,nyuma y’amabwiriza ya Leta yo gushyiraho Guma mu rugo mu turere 11 tw’u Rwanda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu,Minisitiri Busingye yashyize kuri Twitter amagambo agira inama abantu yo kwirinda Covid-19 agira ati “Mwaramutse #RwOT Covid Imeze Nabi! Kigali n’Uturere 8, guma mu rugo tuyimazemo amasaha abiri,hasigaye 238,gusa. Duhuje inyungu yo guca (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubutabera,Johnston Busingye,yakoze benshi ku mutima kubera ukuntu yaremeye umuntu wamusabiye agafuka k’umuceri ku rubuga rwa Twitter,nyuma y’amabwiriza ya Leta yo gushyiraho Guma mu rugo mu turere 11 tw’u Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu,Minisitiri Busingye yashyize kuri Twitter amagambo agira inama abantu yo kwirinda Covid-19 agira ati “Mwaramutse #RwOT Covid Imeze Nabi! Kigali n’Uturere 8, guma mu rugo tuyimazemo amasaha abiri,hasigaye 238,gusa. Duhuje inyungu yo guca intege ikwirakwiza rya covid, MoH gupima benshi bashoboka, abanduye gukira batanduje, ibitaro kutuzura. Igikorwa tukigire icyacu.God bless.”

Nyuma y’ubu butumwa,abantu batandukanye bamusubije barimo n’uwitwa Rebakure wahisemo kumusaba ubufasha.

Reba kure yagize ati “Bwana Minister wandemeye nk’agafuka k’umuceri nibura iyi Guma mu rugo nayisoza nta mwotsi na mba naho ibya korona baca umugani ngo ikirima nikiri mu nda, mu nda ntakirimo no kwirinda wapi..

Minisitiri Busingye akimara kubona ubu butumwa yamubajije ati “Uri Muri Momo?”.Uyu Rebakure yahise ayimwoherereza mu gikari hanyuma agaruka amushimira ko yabikoze.Ati”Thank you Minister yabikoze ndamushimiye, Imana imuhe umugisha.”

Iki gikorwa cya Minisitiri Busingye cyashimishije benshi mu bantu batandukanye bo kuri Twitter.Umwe yagize ati “Nyakubahwa Busingye,reka nange nkushimire, n’abandi bari mu mwanya nk’uwawe bibabere urugero, gusa nizeye ko nabo babikora nubwo tutabimenya. Rebakure1 nawe wibuke wa muturanyi ubona akeneye ubufasha.”

Undi yagize ati “Uri imfura kandi uri urugero rwiza rw’ umubyeyi nyawe nyakubahwa minister Busingye.Imana ihire ivyo ugambira vyose muri ubu buzima. Igushyire kuri yibibi vyi isi wibereho unezerewe.”


Ibitekerezo

  • Minister Busingye, nange ndagushimiye cyane. Icyo gikorwa wakoze kigaragaza ko ufite urukundo muri wowe. Urwo rukundo ni rwo rushingiyeho umuco nk’impuhwe, kwicisha bugufi, kwiyoroshya, n’indi myinshi. Keep up and you’ll be blessed by the Most High!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa