skol
fortebet

Minisitiri Gatabazi yahishuye imvano y’izamuka rikabije ry’abanduye Covid-19 mu Rwanda

Yanditswe: Tuesday 22, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko koroshya ingamba zo kwirinda Covid-19 zirimo ubukwe n’andi makoraniro atandukanye biri mu byagize uruhare mu ikwirakwizwa ryihuse ry’icyorezo cya COVID-19 kuko abantu badohotse ku ngamba zo kwirinda bagaha icyuho icyo cyorezo.

Sponsored Ad

Ibi yabivugiye mu Kiganiro Minisitiri Gatabazi yagiranye na RBA ari kumwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije kuri uyu wa Kabiri, yagize ati: “Aho hafatiwe icyemezo cy’uko abantu bajya mu materaniro manini nk’ubukwe, imyidagaduro, inama n’ahandi bagomba kubanza kwipimisha COVID-19, ni bwo imibare y’abanduye yagaragaye ari myinshi. Bivuze ko babaga babana n’icyo cyorezo batabizi ariko aho basabiwe kwipimisha imibare yazamutse”.

Yakomeje asaba abaturarwanda babishoboye kugira umuco wo kwipimisha COVID-19, bidasabye kuba bafite impamvu runaka ituma bipimisha, kuko ari bwo abanduye icyo cyorezo bazamenyekana ari benshi bagafashwa, ndetse ikaba n’intambwe nziza mu guharanira kugabanya ibyago byo kurushaho gukwirakwiza icyo cyorezo.

Ati: “Ni yo mpamvu dusaba abantu bafite ubushobozi kujya bipimisha kenshi badategereje gupimwa ari uko hari izindi mpamvu zibibateye, kuko ni ubuzima bwawe ububa urengera. Niba uri nk’umucuruzi ukora ingendo ari ko uhura n’abantu benshi, wagombye kwipisha kenshi ngo umenye uko uhagaze”.

Muri icyo kiganiro cyibanze ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Mbere tariki ya 21 Kamena 2021, Minisitiri Gatabazi yavuze ko abantu benshi bandurira mu tubare two mu midugudu no muri za hoteli zakira abantu benshi.

Mu minsi 10 ishize, abantu basaga 3,000 batahuweho icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda, mu gihe ku wa Mbere tariki 21 Kamena 2021 wabaye umunsi u Rwanda rwatahuwemo abarwayi benshi cyane mu masaha 24, aho bageze kuri 622 hagapfa batandatu barimo n’uruhinja rw’amezi abiri.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yavuze ko mu Rwanda hagaragaye abantu bake cyane bafite ubwoko bushya bwa COVID-19, ariko batahuye n’abaturage kuko batahuwe bakiri ku Kibuga cy’Indege bagatangira kwitabwaho.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko ingo zahinduwe utubari nazo zigiye kuzajya zifungwa igihe zisanzwemo utubari ndetse ko utubari tuzajya dufatwa tuzajya duhita dufungwa kugeza igihe iki cyorezo kizarangirira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa