skol
fortebet

Minisitiri Gatabazi yavuze ku mujepe wamukebuye agiye kubangamira Perezida Kagame

Yanditswe: Wednesday 05, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney,yashimiye umwe mu bashinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu, wamukuruye mu kinyabupfura,amubuza kutabangamira Perezida.
Ibi yabitangaje nyuma y’amashusho yakwirakwiriye cyane ku mbuga nkoranyambaga ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuraga abaturage bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo muri Kanama uyu mwaka,hanyuma akagaragara umurinzi wa Perezida amwigiza inyuma ubwo yari yarangaye akegera cyane Perezida
Ubwo Perezida Paul (...)

Ubwo Perezida Paul Kagame yari ageze ku kibuga cy’umupira kiri mu Murenge wa Kagano mu Karere Nyamasheke,umwe mu bashinzwe umutekano wa Perezida wa Repubulika yakuruye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kugira ngo atamubangamira mu rugendo.

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney, mu kiganiro yagiranye na Radio 10, yavuze ko kuba yarakuruwe n’urinda umukuru w’Igihugu, we yabyishimiye.

Ati “Icya mbere nshima ni uko ushinzwe kurinda umutekano w’Umukuru w’Igihugu yashoboye kumbuza kumugonga kuko iyo mugongo ni byo byari kuba ari byo bibi.”

Umunyamakuru yahise amubaza ati “Ntabwo wumvise icyubahiro cyawe gihungabanye?” asubiza agira ati “Oyaaa ahubwo se iyo mugonga ni bwo nari kukigira?”

Bamwe mu banyarwanda babonye ayo mashusho, bavuze ko uriya murinzi wa Perezida atari akwiye gukurura Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu gihe abandi babishimye bavuga ko bigaragaza ubunyamwuga bwo kurinda Perezida.

Ibitekerezo

  • Ariko se buriya ari Gatabazi na bariya bahungu ba Paul, ni nde ukomeye?

    Ariko umujepe muramurenganya yari mukazi none iyaramuka amugonze byarikuba byiza

    Kiriya uriya mu GP yakoze akwiye kubishimirwa kuko bigaragara ko bariya basore b’umusaza bahora bari maso bareba buri kimwe gishobora kubangamira umukuru w’igihugu.

    Uriya mujepe yakoze akazi ke neza kuko ntayandi mahitamo yari asigaranye haburaga gato ngo Minister Gatabazi agonge umukuru w’igihugu!
    Ntabwo rero bimugabanyiriza icyubahiro kuko kumugonga ahubwo nibyo byagombaga kukimwambura ndetse bikaba byaba bibi cyane!
    Minister Gatabazi ni umunyacyubahiro Kandi rwose ibyabaye ahubwo byatumye arushaho kukigumana bityo rero uriya mu GP akwiye gushimirwa akazi keza yakoze!
    Njyewe mbashije kukubona namusengerera!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa