skol
fortebet

Minisitiri Ngamije yahaye ubutumwa bukomeye abadashaka kwikingiza #COVID-19

Yanditswe: Thursday 13, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’ubuzima,Dr.Ngamije Daniel,yatangaje ko abanga kwikingiza Covid-19 mu Rwanda batarusha gushishoza abantu barenga miliyoni 7 bamaze kwikingiza ndetse ko batajya mu ijuru bonyine.
Hari kuvugwa inkuru nyinshi z’Abanyarwanda bari guhunga bakajya mu bindi mu bihugu kubera Covid-19 ariyo mpamvu Minisitiri Ngamije yabibukije ko batarusha ubushishozi abarenga miliyoni 7 babyemeye.Aha hari mu kiganiro yahaye RBA.
Yagize ati "Uko bigaragara abantu banga gukingirwa urabasanga mu bavuye mu (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’ubuzima,Dr.Ngamije Daniel,yatangaje ko abanga kwikingiza Covid-19 mu Rwanda batarusha gushishoza abantu barenga miliyoni 7 bamaze kwikingiza ndetse ko batajya mu ijuru bonyine.

Hari kuvugwa inkuru nyinshi z’Abanyarwanda bari guhunga bakajya mu bindi mu bihugu kubera Covid-19 ariyo mpamvu Minisitiri Ngamije yabibukije ko batarusha ubushishozi abarenga miliyoni 7 babyemeye.Aha hari mu kiganiro yahaye RBA.

Yagize ati "Uko bigaragara abantu banga gukingirwa urabasanga mu bavuye mu cyitwa amadini n’amatorero ariko ayo madini nta n’ubwo yemera ko abo bantu ari abayoboke bayo kuko wa mugani ntibakibarizwa muri ayo madini. Twese dufite amadini twemera, njyewe ndi Umudivantiste, Minisitiri Gatabazi ni Umugatolika ariko ntabwo byambujije gukingirwa ndanashimangirwa ndetse n’urundi niruza nzaruterwa n’umuryango wanjye.

Uwo muntu wanga gukingirwa arashishoza kurusha miliyoni 6 z’Abanyarwanda bamaze gukingirwa? Ese arashaka kujya muri iryo juru wenyine asize umuryango, inshuti n’abavandimwe?.Ese akunze ubuzima kurusha bagenzi be?".

Icyakora,Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko nta muturage ukwiye guhatirwa kwikingiza Covid-19. Ibi bivuzwe nyuma yaho imiryango imwe n’imwe itari iya Leta, igaragaje ko mu bikorwa byo gukingira Covid-19, hagaragaramo guhohotera abaturage batarabyumva.

Muri iyi minsi mu Rwanda hakomeje kumvikana abaturage bavuga ko batifuza guhabwa urukingo rwa Covid-19, ndetse hari na bamwe bamaze guhunga igihugu kubera kwanga gukingirwa. Benshi bagaragaza ko kwikigiza bibangamiye imyemerere yabo.

Alain Mukuralinda, umuvugizi wungirije wa guverinema y’u Rwanda yabwiye Ijwi ry’Amerika ko uwari we wese wahutaza umuturage muri ibi bikorwa akwiye kubibazwa.

Yagize ati "Niba hari urugo bageramo bagasanga batarakingiwe urukingo rwa 1,2,3,kangurira abantu kwikingiza kuko inkingo zihari.Bishobora kumvikana nabi,abantu bakabivuga nabi bitewe n’imyumvire,imyemerere.Twabonye abasezera ku kazi bamara kwikingiza bagasaba kugaruka.Ibyo byose n’ukubyitondera.Kuba umuntu yagukangurira ntibivuze ko agutegetse.

Ahubwo uwaba yararengereye abibazwe nibiba ngombwa akurikiranwe.Ku rundi ruhande,niba hari umukozi ushinzwe ubukangurambaga urengereye ntibikitirirwe bose."

Mu kiganiro n’Ijwi ry’Amerika, Mudakikwa John uyobora umuryango ugamije guteza imbere igihugu kigendera ku mategeko CERURA avuga ko hari ingero bagiye babona zerekana ko mu bikorwa byo kwirinda Covid-19 no kuyikingira hari aho abaturage bahohoterwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa