skol
fortebet

Minisitiri w’Ubuzima yahishuye impamvu nyamukuru yatumye ingamba zo kwirinda Covid-19 mu mujyi wa Kigali zakajijwe

Yanditswe: Monday 20, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubuzima Dr.Ngamije Daniel yatangaje ko imibare igaragaza ko kuri ubu mu mujyi wa Kigali, nibura mu bipimo ibihumbi 100 bya COVID-19 bifatwa, habonekamo abantu 46 banduye, bavuye ku bantu batanu (5) mu bihumbi 100 babonekaga mu gihe cy’ibyumweru bitatu bishize gusa.
Mu kiganiro yahaye RBA kibandaga ku ngamba zafashwe na Guverinoma mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19,Minisitiri Ngamije yavuze ko ubwandu bw’iki cyorezo bwongeye kwiyongera kubera ko abantu batagikurikiza (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubuzima Dr.Ngamije Daniel yatangaje ko imibare igaragaza ko kuri ubu mu mujyi wa Kigali, nibura mu bipimo ibihumbi 100 bya COVID-19 bifatwa, habonekamo abantu 46 banduye, bavuye ku bantu batanu (5) mu bihumbi 100 babonekaga mu gihe cy’ibyumweru bitatu bishize gusa.

Mu kiganiro yahaye RBA kibandaga ku ngamba zafashwe na Guverinoma mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19,Minisitiri Ngamije yavuze ko ubwandu bw’iki cyorezo bwongeye kwiyongera kubera ko abantu batagikurikiza amabwiriza ariyo mpamvu ingamba zakomeje gukazwa.

Yagize ati "Mu mibare y’impuguke mu gukurikirana ibyorezo,mu byumweru 3 bishize twari dufite abantu bari munsi ya 5 mu bantu ibintu 100.0000 bapimwe aricyo gipimo kigaragaza ko icyorezo kiri hasi.Ntabwo kiba cyashize ariko kiba kiri hasi.

Twavuye kuri icyo gipimo cy’abantu bari munsi ya 5 mu bihumbi 100,ntitwajya no hagati y’abantu 5-25 ahubwo turaharenga,ubu turi ku bantu 46 mu bantu ibihumbi 100 bagaragayeho ubwandu bwa Covid-19 mu gihe kitarenze iminsi 10.Uku kwiyongera gufite umuvuduko ungana gutya mu minsi 10 gusa n’ingaruka zo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Minisitiri Dr.Daniel Ngamije yasobanuye impamvu amakoraniro atuma abantu bagira ibyago byinshi byo kwandura yahagaritswe mu mujyi wa Kigali, ndetse n’ahandi hasigaye naho imibare y’abitabira ikagabanywa.

Yagize ati "Iyo usomye ibitabo by’impuguke ku byorezo,Omicron irafatira mu myanya y’ubuhumekero yo hejuru,ntabwo ari nko mu bihaha nkuko Delta yari imeze.Iyo witsamuye ukoroye ihita ikwirakwira mu mwuka,abo muza kuba muri kumwebatambaye udupfukamunwa cyangwa bagakora ku matembabuzi yawe barayitahana.

Irahari ntabwo ari ibanga n’igihugu cyarayemeye.Biragoye kuvuga ngo ni bangahe bafite Omicron cyangwa Delta mu bantu 160 banduraga mu byumweru bishize."

Yakomeje avuga ko amakoraniro yasubitswe mu mujyi wa Kigali ahandi abayitabira baragabanywa mu rwego rwo kureba ko iyi virusi yagabanyuka cyane ko uko igihugu cyarushaho kugira abarwayi n’indembe kitashobora kubitaho bigatuma bamwe bapfa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa