skol
fortebet

Minisitiri w’Urubyiruko yatinyuye abikandagira mu gutanga ibitekerezo binyuranye n’ibye

Yanditswe: Saturday 15, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Urubyiruko n’iterambere ry’Ubuhanzi,Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah,yavuze ko nta muntu ukwiye gutinya gutanga ibitekerezo bitandukanye n’ibye ku mbuga nkoranyambaga kuko ari umuntu usanzwe.

Sponsored Ad

Abinyujije ku rubuga rwa X,Perezida Kagame yavuze ko ntawe ukwiriye kwikandagira ngo atinye gutanga ibitekerezo bihabanye nibye ku ngingo zinyuranye zizamurwa kuri uru rubuga.

Ati: "Minisitiri ni umuntu usanzwe.

Igitandukanye nuko aba yahawe inshingano mu gihe kigenwe ngo akorere igihugu.

Ntihazagire uwikandagira ngo nuko yanyuranyije nanjye ku bitekerezo kuko twize ibitandukanye, twarezwe bitandukanye ndetse twanatojwe bitandukanye.

Nothing personal."

Minisitiri Utumatwishima akundwa na benshi mu rubyiruko kubera umusanzu atanga mu gushyigikira imishinga yabo ndetse no gutera inkunga ishoboka abahanzi.

Ibi yabivuze asubiza uwitwa Umusore wibana kuri X,wavuze ko abantu badakwiriye kubahuka Minisitiri.

Uyu yari yagize ati: "Kuba minister yatanga igitekerezo cy’uko ibintu bikwiye gukorwa, ntago biha uburenganzira abantu benshi kubahuka MINISTER!

Minister w’urubyiruko n’umuntu ukomeye cyane!

Nk’urubyiruko komeza utuyobore ,uganire natwe, utugire inama...

I AM SO PROUD OF YOU."

Minisitiri Utumatwishima akunze kuvuga ku ngingo zitavugwaho rumwe na benshi aho muri iyi minsi yagaragaye asaba umunyamakuru wa RBA,Ferdinand Uwimana,kutajya atumira abagabo gusa mu biganiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa