Mu Rwanda hagiye gutangizwa amasomo yo kubaga abarwaye kanseri
Yanditswe: Saturday 07, Feb 2026
Mu gukemura ikibazo cy’abaganga bava mu mahanga ari bake kandi bakagera mu Rwanda inshuro nke, hagiye gutangira kwigishwa amasomo yo kubaga kanseri zifata mu rwungano rw’inkari ziganjemo iya prostate iri ku isonga mu kwibasira abagabo benshi.
Ibyo ni bimwe mu byavugiwe mu nama y’Ishyirahamwe ry’Abaganga b’indwara zifata mu rwungano rw’inkari (RUA).
Ubuyobozi bw’iryo shyirahamwe bwagaragaje ko nubwo mu Rwanda hari intambwe ifatika imaze guterwa mu buvuzi bwa kanseri, ariko abaganga bataragera ku mubare uhagije ugereranyije n’abarwayi bahari.
By’umwihariko, abaganga b’inzobere mu kuvura indwara zifata mu rwungano rw’inkari harimo na kanseri, mu gihugu hose babarirwa muri 15; ibituma hari abo mu mahanga biyambazwa.
Ku kubaga kanseri ifata ibyo bice by’umwihariko, Umunyarwanda ubizi ni umwe ku buryo abandi babikora ari abo mu mahanga kandi baza gake cyane.
Aganira na IGIHE, Dr. Nkubiri Edmond yavuze ko akubutse mu Misiri kwiga ayo masomo, gusa ko atakora wenyine ari yo mpamvu RUA ifatanyije na Minisiteri y’Ubuzima na Kaminuza y’u Rwanda bagiye gutangiza amasomo yo kwigisha abandi nka we.
Ati “Dufatanyije n’izo nzego ubu turi gutegura imiterere y’isomo ryo kubaga urwungano rw’inkari ku buryo bazajya babyigira hano bakababikorera hano.”
Yavuze ko bazafatanya n’abanyamahanga babizobereye babe ari bo bajya bigisha ndetse ko ubu Kaminuza y’u Rwanda (UR) izigishirizwamo iri gukora ibyo ku ruhande rwayo.
Biteganyijwe ko ayo masomo azatangira muri Nzeri uyu mwaka muri UR akazajya ahabwa abaganga basanzwe ari inzobere mu mashami afitanye isano n’urwungano rw’inkari ku buryo azajya yiyongeraho nk’agashami (sous-spécialisation).
Ayo masomo biteganyijwe ko azajya amara amezi 24 kandi akazatangirana umubare muto w’abanyeshuri nyuma bakagenda biyongera.
Ubusanzwe mu buvuzi bwa kanseri mu Rwanda hari amasomo yo kubaga yari asanzwe ahatangirwa harimo kubaga kanseri y’amara n’iy’ibere.
Ni mu gihe kuri kanseri zifata urwungano rw’inkari ho umurwayi wabyo wakeneraga kubagwa byasabaga gutegereza abaganga bava hanze y’igihugu.
Dr. Nkubiri ati “Abarwayi twabegeranyaga tugategereza abaganga bavuye muri Amerika kandi baza rimwe cyangwa kabiri mu mwaka gusa. Ikindi ntibabaga abo bantu bose ngo babarangize kandi kanseri ni indwara isaba kuyifatirana ukiyimenya kugira ngo ikire.”
Yongeyeho ko abo baganga b’Abanyarwanda babyigiye mu Rwanda bazatangira kuboneka mu myaka itatu iri imbere batangirire mu bitaro bine bivura kanseri ndetse ko bazajya bishyurirwa amafaranga y’ishuri.
Mbarirende Jacques wabazwe kanseri ya Prostate mu 2017 akayikira, yavuze ko kuyimenya kare no kubagwa byatumye ayikira ubwo yari afite imyaka 59, icyakora asaba abagabo bari mu myaka 40 kuyisuzumisha kugira ngo bamenye uko bahagaze amazi atararenga inkombe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *