skol
fortebet

Mudugudu wafashwe asambana agacibwa ururimi yoherejwe ku bitaro bya Kanombe

Yanditswe: Thursday 29, Nov 2018

Sponsored Ad

Ibitaro bya Nyamata byatangaje ko umuyobozi w’ umudugudu bya Mububa Migambi Emmanuel wafashwe asambana agacibwa ururimi yoherejwe ku bitaro bya Kanombe.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ ibi bitaro yatangaje ko magingo aya Migambi atarabasha kuvuga kuko ururimi rukibyibye gusa ngo ntabwo rwacitse ariko rwarakomeretse.

Yavuze ko kudoda ururimi bigoye aribyo ari mpamvu bamwohereje ku bitaro bya Kanombe kugira bamudode ururimi. Uburyo abaganga bari gukoresha kugira ngo bavugane n’ uyu murwayi bari kumuha urupapuro akandika kugira ngo bamurinde kuvuga kuko byakongera uburwayi bwe.

Migambi Emmanuel ni umuyobozi w’ umudugudu wa Mububa mu kagari ka Tunda, umurenge wa Kamabuye, Akarere ka Bugesera, yakubiswe anakebwa ururimi nyuma yo gucyekwaho gusambana n’ umugore wa Maniraguha Vianney.

Migambi abinyijije mu nyandiko yabwiye itangazamakuru ko akeka ko yagambaniwe kuko asanzwe afitanye amakimbirane na Maniraguha.

Amakuru agera ku UMURYANGO avuga ko Maniraguha yigeze gusanga Migambi n’ umugore bafatanywe witwa Marigarita bari guhimba indirimbo ya korari y’ abadivantiste kuva ubwo agatangira gukeka ko basambana.

Ku wa Kabili nibwo umugabo wa Marigarita yafatiye Migambi n’ umugore we mu murenge wa Ngeruka bari gusambana nk’ uko ubuyobozi bwo mu karere ka Bugesera bwabitangaje.

Maniraguha yari yaketse ko bagiye gusambana abagenda runono kugeza abaguye gitumo, nuko arwana na Migambi ari nabyo byabaye intandaro yo kumuca ururimi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa