skol
fortebet

Muhanga: Ba bana 10 barohamye muri Nyabarongo bashyinguwe mu cyubahiro

author-image

Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO
Kuwa: Thursday 20, Jul 2023

Muhanga: Ba bana 10 barohamye muri Nyabarongo bashyinguwe mu cyubahiro

Sponsored Ad

skol

Imibiri 10 y’abana barohamye muri Nyabarongo ku wa 17 Nyakanga 2023, bashyinguwe mu cyubahiro, nyuma y’iminsi ibiri bashakishwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko kuba imiryango yabuze ababo yabashije kubashyingura mu cyubahiro, byatumye nibura biyumva ko ubuyobozi bubari hafi kandi bubashyigikiye.
Agira ati "Ababuze abana babo bakekaga ko batazanabona imibiri yabo, ariko kuba ubuyobozi bwabafashije gushakisha ikaboneka, babonye ko tubari hafi banarushaho (…)

Imibiri 10 y’abana barohamye muri Nyabarongo ku wa 17 Nyakanga 2023, bashyinguwe mu cyubahiro, nyuma y’iminsi ibiri bashakishwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko kuba imiryango yabuze ababo yabashije kubashyingura mu cyubahiro, byatumye nibura biyumva ko ubuyobozi bubari hafi kandi bubashyigikiye.

Agira ati "Ababuze abana babo bakekaga ko batazanabona imibiri yabo, ariko kuba ubuyobozi bwabafashije gushakisha ikaboneka, babonye ko tubari hafi banarushaho kugarura akabaraga n’ubwo abagiye batagaruka, ariko ababyeyi babo bashimiye ubuyobozi ko bwabafashije gushyingura mu cyubahiro".

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yihanganishije imiryango yabuze abana 10 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu mugezi wa Nyabarongo, avuga ko abantu kandi bakwiye no gukuramo isomo ryo gukomeza kwirinda amazi y’uyu mugezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa