skol
fortebet

Mukakibibi wari umaze imyaka 8 amara ye ari hanze yavuwe

Yanditswe: Tuesday 21, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Madamu Mukakibibi Didacienne wo mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma wari umaze imyaka 8 agendana amara hanze nyuma yo kumubaga arwaye ibibyimba mu nda abaganga ntibayasubizemo yavuwe.

Sponsored Ad

Uyu mugore wakorewe ubuvugizi n’itangazamakuru nyuma yo gusiragizwa n’ibitaro bitandukanye bikagera ubwo akena,ubu ari mu byishimo byinshi nyuma yo kubagwa na CHUK.

Mukakibibi yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko ku Cyumweru tariki ya 19 Nzeri ari bwo yavuye nu Bitaro amaze kuvurwa ubu burwayi bw’amara yari amaranye igihe, maze ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima ahita aherekezwa iwabo mu Karere ka Ngoma.

Yavuze ko yageze mu rugo kandi ko yizera ko yavuwe neza keretse ibikomere byaho yabazwe ndetse ko yasabwe na muganga kujya ajya kwivuza buri Cyumweru .

Mukakibibi yavuze gusa ko akigera mu rugo yahise afatwa n’uburwayi ndetse atangira gukeka ko ari Malaria nibwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Nzeri, 2021 yagiye kwivuza bamubwirwa ko yanduye COVID-19.

Yagize ati “Nazaga kwipfukisha nkataha, ubwo guhera ku wa Mbere nibwo natangiye guhinda umuriro ngira ngo ni ibimenyetso bya Malaria, nibwo uyu munsi navuze ngo nsubire kwa muganga, bansangamo COVID-19.”

Uyu mubyeyi yavuze ko afite impungenge zo kuba yari atarakira neza uburwayi yari amaranye igihe, none hakaba hajemo ubundi bwa COVID-19.

Mukakibibi afite abana batatu asanzwe abarizwa mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe, yavuze ko imibereho ye isanzwe itameze neza bityo ko yifuza gufashwa.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Ngoma, Kirenga Providence, aheruka kubwira UMUSEKE ko ikibazo cy’uyu muturage bakimenye ndetse bagiye bamufasha kugera kwa muganga mu gihe yabaga yahawe rendez-vous na muganga.

Kirenga yavuze ko ibisigaye bijyanye n’ubuvuzi Abaganga bazamwitaho gusa ko azitabwaho nk’umuturage w’Akarere.

Ati “Turakomeza kumukurikirana nk’umuturage wacu, ikindi ari mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe asanzwe afashwa.”

Ubwo yagezaga ikibazo cye ku binyamakuru bitandukanye birimo BTN TV na TV1,Mukakibibi icyo gihe yavuze ko ubuzima bwe buri mu kaga mu gihe yaba atavuwe kuko ibitaro bya kaminuza bya Kigali CHUK byagiye byigiza inyuma gahunda yahawe yo kubagwa kugeza ubwo yari yaramaze kwangirika inda.

Yagize ati "Narwaye ibibyimba mu nda nza hano CHUK barambaga,amara ntibongera kuyasubizamo.Nakomeje kuza hano,nza bampa ama randevu,none maze imyaka 8 mfite aya mara hanze.Nyagendana nyakikije igitenge ariko nubwo ngenda hari ubwo yifata akava amaraso.

Nasabye ko bayasubiza mu nda ariko ntibayasubizamo,ubu mfite impungenge ko nzarwara kanseri.Nari naje kwivuza,taransiferi nayivanye I Kibungo [Ngoma],nyigejeje CHUK banyandikira kujya I Kanombe,mpageze banyandikira gusubira iwacu I Kibungo.

Ntabwo nabyakiriye neza kuko sinasubira I Kibungo atariho nabagiwe.Ngomba gukurikiranwa naho nabagiwe.Kibungo n’ubundi bansiganira bavuga ngo aho yabagiwe niho agomba kuvurirwa.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa