skol
fortebet

Mukeshabatware Dismas wamenyekanye mu Ikinamico no kwamamaza yahitanwe n’uburwayi

Yanditswe: Wednesday 30, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi mu gukina ikinamico,mu kwamamaza no muri Filime Nyarwanda, Mukeshabatware Dismas, yitabye Imana ku myaka ye 71, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kamena 2021 azize uburwayi.

Sponsored Ad

Nyirimigambi Philbert umwe mu bana ba nyakwigendera,Mukeshabatware,yabwiye IGIHE ko se yitabye Imana aguye mu Bitaro bya King Faisal aho yari arwariye.

Yagize ati “Muzehe yari arwaye, ejo yijyanye kwa muganga agiye kwivuza kuko yababaraga umugongo, uyu munsi ni bwo bagombaga kumunyuza mu cyuma birangira yitabye Imana mu ma saa Sita z’amanywa.”

Mukeshabatware yitabye Imana nyuma yaho umugore we Mukakarangwa Marie Hélène na we yatabarutse ku wa 30 Ugushyingo 2017.

Mukeshabatware yavukiye muri Nyaruguru mu 1950.N’umubyeyi w’abana barindwi[abakobwa batanu n’abahungu babiri], yavukiye mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Kivu,ku ngoma y’Umwami Rudahigwa.

Yasoje amashuri abanza mu 1965 atsinze ikizamini ahabwa amahirwe yo kujya kwiga muri St André.

Yatangiye gukina ikinamo akiri mu mashuri abanza, abishyiramo imbaraga ageze mu yisumbuye muri Saint Andre aho yize Indimi n’Ubuvanganzo guhera mu 1965.

Yinjiye mu ikinamico nk’umwuga guhera mu 1980 mu kigo cyahoze cyitwa ORINFOR, akaba yarakinaga mu itorero Indamutsa.

Izina rye rizwi mu makinamico nka “Mpariye abaseka[imari ya shuni]” yakinnye ari Shuni, Icyanzu cy’Imana[iyo benshi bita Uwera], Ibigeragezo[yakinnye ari umucuruzi witwa Nyangenzi], Amabanga ya maso y’inyana,Muri Musekeweya yitwaga Rutaganira, n’izindi zitabarika.

Akiriho,Mukeshabatware yavuze ko yari amaze gukina amakinamico akabakaba igihumbi mu myaka irenga 50 yabimazemo ndetse ku giti cye yagize uruhare mu gukora filime esheshatu zirimo ‘Beninganzo y’amateka’, ‘Ryumeho’ yakinye yitwa Mbirikanyi.

Mu 1971 yigeze kujya kwiga ibya gisirikare mu ishuri rya ESO Butare gusa ntiyabirambyemo kuko yasanze atari umuhamagaro we arabisezezera asubira mu mwuga we.

Mu 1972 kugeza mu 1978, yakoze mu icapiro rya Gisirikare ryitwaga AR ryakoreraga muri Etat Major ya Camp Kigali, icyo gihe yahawe aka kazi avuye kwiga i Burayi ibijyanye n’itangazamakuru ryandika.

Mu 1985, Mukashabatware na bagenzi be bari bagize itorero Indamutsa boherejwe mu Budage bajya guhabwa amahugurwa kugira ngo babe abakinnyi b’umwuga.

Avuyeyo, mu 1986 yahise atangira ibyo kwamamaza ari nabwo yasaruye amafaranga menshi yabyaje ibikorwa by’iterambere.

Mukeshabatware ni umwe mu bantu bakunzwe na benshi kubera ukuntu yamamaje ikinyamakuru IMVAHO NSHYA byakundwaga na benshi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa