Musanze: Abanyeshuri 82 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kurya kawunga
Yanditswe: Thursday 15, Feb 2018
Abanyeshuri bagera kuri 82 biga mu Rwunge rw’Amashuri (GS) Muko riherereye mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze bajyanywe kwa muganga baribwa mu nda nyuma yo kurya akawunga”
Byabaye kuri uyu wa 14 Gashyantare 2018. Iki kigo kigagwamo n’ abanyeshuri bagera kuri 700 ariko abariye kuri iyo kawunga ni 400.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko Mukasine Hélene yavuze ko ibyabaye kuri aba bana byabateye urujijo
Yagize ati “Ikiri kudutera urujijo ni uko nta mwana warutse, ntawagize (...)
Abanyeshuri bagera kuri 82 biga mu Rwunge rw’Amashuri (GS) Muko riherereye mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze bajyanywe kwa muganga baribwa mu nda nyuma yo kurya akawunga”
Byabaye kuri uyu wa 14 Gashyantare 2018. Iki kigo kigagwamo n’ abanyeshuri bagera kuri 700 ariko abariye kuri iyo kawunga ni 400.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko Mukasine Hélene yavuze ko ibyabaye kuri aba bana byabateye urujijo
Yagize ati “Ikiri kudutera urujijo ni uko nta mwana warutse, ntawagize Diarrhea kuko nibyo dutekereza byaterwa n’umwanda, abana batubwiraga ko ari mu nda habarya, nicyo batubwiraga gusa, nta kindi kimenyetso bagaragazaga.”
Mukasine uri mu bahise batabara akomeza avuga ko habayeho ukwihutana kwa muganga abana bose bagaragazaga ikibazo, aho 62 bajyanwe ku Kigo Nderabuzima cya Nyakinama abandi 20 bajyanwa mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Hamdouni Twizerimana, yatangarije Izubarirashe dukesha iyi nkuru ko polisi yafashe ibimenyetso ku biryo byariwe na bariya bana kugira ngo bipimimwe muri Laboratwari yayo hamenyekane icyatumye ibyo biryo bigira ingaruka kuri bamwe mu babiriye.
Yagize ati “Urebye ntabwo twahita twemeza ko ibyo biryo byari byanduye kuko kugeza ubu iperereza riracyakomeje, ikigo kirimo abana barenga 700 none hafashwe abana 82 gusa kandi abana bose bariye ibiryo bimwe.”
Yakomeje agira ati “Kugeza ubu ntitwahamya ko byanduye…bamwe bavugaga ko ibyo biryo bishobora kuba byanduye ariko kugira ngo bidufashe mu iperereza hari sample twafashe kugira ngo tuyijyane muri Laboratwari yacu kugira ngo tubipime, mu gihe gito tuzatangaza ibyavuyemo.”
Ishuri GS Muko ryegamiye kuri Kiliziya Gatorika, ku bw’ibyo Diyoseze ya Ruhengeri nayo yatangije iperereza riri gukorerwa muri Laboratwari ya INES Ruhengeri mu rwego rwo kumenya icyamye amafunguro bariya bana bariye abagirira nabi.
Abana 62 bari bajyanwe ku ku Kigo Nderabuzima cya Nyakinama bose basezerewe mu masaha atandukanye ya mbere ya saa moya z’umugoroba.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *