skol
Kigali

Musanze: Hashyizweho "Car free zone" yo gufasha abantu kwidagadura mu mpera z’icyumweru

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 June 2022

Mu karere ka Musanze hashyizweho Car Free Zone (umuhanda utageramo imodoka) igiye kujya yifashishwa mu kwidagadura no kuruhuka nyuma y’uko abantu bavuye mu mirimo mu mpera z’icyumweru.

Guhera mu mpera z’icyumweru gishize, hafunzwe umuhanda uri mu Mujyi rwagati uva ku muhanda munini Musanze- Rubavu ukanyura ku isoko rinini rizwi nka Goico, ugaca kuri Hotel Urumuri werekeza kuri Gare ya Musanze.

Ubuyobozi bwatangaje ko ari igikorwa kigomba guhoraho mu mpera z’icyumweru guhera ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu.

Mu gihe uwo muhanda ufunzwe, abaturage batembera badakoresheje ibinyaniziga nibo bazajya baba bemerewe kuwukoresha, bakahiyakirira haba ku bashaka kugura amafunguro n’icyo kunywa.

Umuco wo gushyiraho ahantu hatagera imodoka mu Rwanda ukomeje gukwira nyuma y’iyashyizweho mu mujyi wa Kigali rwagati,nyuma ishyirwa mu Biryogo,Gisimenti.



Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Kagame yavuze icyo Umuryango we usobanuye kuri we

Mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere...
4 July 2022 0

Perezida Kagame yahaye imidali y’Ishimwe abasirikare ba MINUAR bagumye mu...

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahaye impeta y’ishimwe izwi...
4 July 2022 0

Umunyamakuru wa RBA yakoze impanuka y’imodoka

Umunyamakuru Robert Cyubahiro McKenna w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru...
3 July 2022 0

Bazivamo Christophe ari mu gahinda ko gupfusha Umuhungu we wigaga...

Polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Arkansas, iri mu...
2 July 2022 0

Nyabihu: Bahisemo guterwa inda n’abagabo bubatse kuko babuze abasore...

Bamwe mu bakobwa bo mu murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu batangaje ko...
27 June 2022 0

Igikomangoma Charles na Emir wa Qatar baraye batashye nyuma yo kwitabira...

Igikomangoma cy’ubwami bw’Ubwongereza, Charles Philip uzasimbura umwamikazi...
25 June 2022 0