skol
fortebet

Musanze:Visi Meya wababaje Abanyamakuru yabahaye isezerano nyuma yo kubiseguraho

Yanditswe: Thursday 02, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, wavuzwe cyane guhera ku wa Mbere w’iki Cyumweru,nyuma yo kugaragara mu mashusho yanga gusubiza ikibazo cy’abanyamakuru, yiseguye ku byabaye avuga ko bitazongera kubaho kandi ko agiye gukomeza imikoranire myiza yari isanzwe.
Uyu muyobozi yavuze ko ibyabaye abisabira imbabazi kuko atariko yari asanzwe akorana n’itangazamakuru ndetse anaha isezerano abanyamakuru ko bagiye gukorana neza kurushaho.
Mu (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, wavuzwe cyane guhera ku wa Mbere w’iki Cyumweru,nyuma yo kugaragara mu mashusho yanga gusubiza ikibazo cy’abanyamakuru, yiseguye ku byabaye avuga ko bitazongera kubaho kandi ko agiye gukomeza imikoranire myiza yari isanzwe.

Uyu muyobozi yavuze ko ibyabaye abisabira imbabazi kuko atariko yari asanzwe akorana n’itangazamakuru ndetse anaha isezerano abanyamakuru ko bagiye gukorana neza kurushaho.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Kamena 2022, Visi Meya Axelle Kamanzi, yavuze ko asabye imbabazi kubera imyitwarire idakwiye yagaragaje.

Yagize ati" Ku bijyanye n’amashusho yasakaye hirya no hino n’inkuru ubwayo, icyo navuga ubu ngubu ni ukwisegura. Murabizi dusanzwe dukorana neza n’itangazamakuru.

Ni ukwisegura kandi nkabasezeranya ko bitazongera, igihe muzankeneraho amakuru. Amakuru ni ay’abaturage, inshingano zanjye ni ugukora ibyo natorewe hanyuma nkabazwa inshingano, niteguye rero gutanga amakuru nk’uko byari bisanzwe."

“Iyo umuntu yiseguye ntabwo ari nko kuzimya itara ngo urazimya ucane. Umuntu agira igihe cyo kongera gutekereza ku byiyumviro bye. Uwakomeretse niyumva ko niseguye azagira igihe cyo kwakira kwisegura kwanjye hanyuma yongere asubirane."

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney wagize icyo avuga ku mashusho agaragaza uyu muyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze asuzugura itangazamakuru, yavuze ko byerekanye ko hakenewe gukomeza kubakira ubushobozi abayobozi n’abakozi bo mu nzego z’ibanze “kugira ngo bamenye uburyo bukwiriye n’imyitwarire mu gukorana n’itangazamakuru.”

Tariki 27 Gicurasi 2022 nibwo Umunyamakuru yabajije Visi Meya Kamanzi ikizakorerwa abaturage bo mu cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bubakiwe inzu mu Murenge wa Shingiro ariko zikaba zarangiritse zitaramara n’umwaka.

Uyu muyobozi aho kumusubiza yahisemo guceceka hashize amasegonda make uyu munyamakuru asubiramo ikibazo uyu muyobozi ahitamo kongera kwicecekera birangira yigendeye.

Ibitekerezo

  • MWIRIWE! BURI MUNTU WESE AGIRA AHO ASHOBORA KUGIRA INTEGE NKE. BURI WESE AGIRA AMARANGAMUTIMA. IMBERE YA KAMERA, BURI WESE AGIRA UKO YITWARA ABAJIJWE IKIBAZO (RIMWE NA RIMWE ASHOBORA KUBA ATITEGUYE CYANGWA ADAFITEHO AMAKURU AHAGIJE). AHO KUGIRA NGO AVUGE IBIDAHUYE N’UKURI, YAKWICECEKERA. NTA KOSA UYU MUBYEYI YAKOZE KUTABASUBIZA. NDAMUSHIMA KO YANABASEZEYEHO ATI: "MURAKOZE CYANE". NTA KOSA NA MBA YAKOZE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa