skol
fortebet

Ngoma: Perezida Kagame yagabiye inka umuryango wabyaye abana 3 icyarimwe bakabura ikibatunga

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Saturday 23, Dec 2023

Ngoma: Perezida Kagame yagabiye inka umuryango wabyaye abana 3 icyarimwe bakabura ikibatunga

Sponsored Ad

skol

Umuryango wa MUTUNGIREHE Anastase uherutse kwibaruka impanga 3 z’abakobwa,wagabiwe inka n’umukuru w’Igihugu H.E Paul Kagame binyuze muri gahunda ya Girinka, bayishyikirizwa na Visi Meya Mapambano Nyiridandi.

Nyuma y’uko uyu muryango ubyaye abana batatu,wabuze ubushobozi bwo kubona Amata, wemerewe n’akarere ka Ngoma ko uzagabirwa inka izajya ikamirwa abana.

Inkuru yabo yamenyekanye mu ntangiriro z’uku kwezi ubwo basurwaga n’umunyamakuru wa Radio&TV10 iwabo mu Murenge wa Kazo.

Aba bavuze ko bibarutse impanga z’abana b’abakobwa batatu bagorwa n’ideni bari babereyemo ibitaro no kubona igitunga abo bana.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwahise buza kubafasha,bubaha iby’ingenzi none bagabiwe n’inka.

Mu byishimo byinshi, MUTUNGIREHE Anastase yagize ati: “Ukugabiye inka aba agukunda ndashimira Umukuru w’Igihugu ungabiye inka ihaka izamfasha gutunga abana banjye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa