skol
fortebet

Ngororero: Aba Miss bakomeje akazi bafatanya n’ubuyobozi mu kurwanya igwingira n’imirire mibi

Yanditswe: Thursday 28, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo Ku wa Gatatu taliki ya 27 Mata 2022, mu Karere ka Ngororero hatangijwe ubukangurambaga bugamije kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana , aho ibikorwa by’aba Miss byakomeje nyuma y’ifungwa ry’umubozi wayo bamwe muri banyampinga bakorera ikigo cya Rwanda Inspiration Backup bari bari gufatanya n’ubuyobozi muri iki gikorwa. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC Ingabire Assumpta, ari kumwe na Guverineri Habitegeko Frank bari (...)

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo Ku wa Gatatu taliki ya 27 Mata 2022, mu Karere ka Ngororero hatangijwe ubukangurambaga bugamije kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana , aho ibikorwa by’aba Miss byakomeje nyuma y’ifungwa ry’umubozi wayo bamwe muri banyampinga bakorera ikigo cya Rwanda Inspiration Backup bari bari gufatanya n’ubuyobozi muri iki gikorwa.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC Ingabire Assumpta, ari kumwe na Guverineri Habitegeko Frank bari mu Karere ka Ngororero mu bukangurambaga bwo kurwanya igwingira n’imirire mibi aho bamaze gusura ECD ya Muhororo bubaka n’akarima k’igikoni.

Ubu bukangurambaga ku kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bwatangirijwe ku rwego rw’Intara kuri Stade y’Akarere ka Ngororero bwateguwe n’ubuyobozi bw’Intara ku bufatanye na Nyampinga w’u Rwanda 2022, Nshuti Muheto Divine n’ikigo Africa Improved Food.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga wa Leta Ingabire Assumpta yasabye ababyeyi kwita ku bana babo babaha indyo yuzuye, kubapimisha kenshi bareba imikurire yabo mu rwego rwo kubarinda igwingira.

Ati: “Babyeyi murasabwa kwita ku ndyo muha abana igomba kuba yuzuye, mugakurikirana imikurire yabo mubapimisha kugira ngo barindwe igwingira”.
Yasabye abafatanyabikorwa batandukanye gufatanya n’Akarere mu rwego rwo gukemura iki kibazo cy’imirire mibi.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko François, yavuze ko ku bufatanye bw’inzego zitandukanye n’abafatanyabikorwa ikibazo cy’igwingira cyahagurukiwe mu Turere twose tigize Intara y’Iburengerazuba.

Yashimiye inzego z’urubyiruko ku bushake zigaragaza mu rwego rwo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Nyampinga w’u Rwanda wa 2022, Muheto Nshuti Divine na we yitabiriye icyo gikorwa,yishimiye kuba yaje mu Ntara y’Iburengerazuba yazamukiyemo yitabira amarushanwa ya Nyampinga, avuga ko yiyemeje gufatanya n’ubuyobozi bw’Intara mu rwego rwo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa