skol
fortebet

Ngororero: Umurambo wataburuwe ushyingurwa na ba nyirawo nyuma yo guhabwa abandi bantu

Yanditswe: Tuesday 19, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango wo mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero washyinguye umuntu wabo nyuma yo gutabururwa aho yari yashyinguwe n’undi muryango wari wamwibeshyeho ku burangane bw’ibitaro byawuhaye umurambo utari uw’umuntu wabo.

Sponsored Ad

Uyu muturage witwa Mutuyeyezu Alexis witabye Imana, yagombaga gushyingurwa tariki 15 Ukwakira 2021 gusa umuryango we wagiye gufata umurambo ku bitaro bya Muhororo usanga ntawo.

Byaje kumenyekana ko uwo murambo wajyanywe n’undi muryango ndetse ukawushyingura uzi ko na wo ushyinguye umuntu wabo.

Abo mu muryango wa nyakwigendera Mutuyeyezu basabye guhabwa umurambo w’umuntu wabo kugira ngo bajye kumushyingura bituma utabururwa aho wari washyinguwe usubizwa mu Bitaro bya Muhororo kugira ngo habanze hakorwe igenzura ry’iki kibazo.

Uyu muryango waje kumenya ko uwo murambo ari uw’umuntu wabo, baza kuwushyingura kuri iki Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021 mu irimbi rya Gatumba.

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Muhororo, buvuga ko habayeho ikibazo cy’uburangare ku muganga watanze imirambo bikaba byaranatumye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangira gukora iperereza kugira ngo harebwe nib anta bikorwa bigize icyaha byaba byarabayemo.

Ubuyobozi bw’ibi bitaro kandi butangaza ko na bwo buri gukora igenzura n’isesengura kugira ngo harebwe niba kiriya gikorwa cyari kigambiriwe ku buryo uwagikoze yagihanirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa