skol
fortebet

NISR yasohoye amatariki ibarura rusange rya 5 ry’abaturage n’imiturire rizakorerwaho

Yanditswe: Monday 14, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyasohoye amatariki y’ingenzi ibarura rusange rya 5 ry’abaturage n’imiturire rizakorerwaho, aho rizatangira tariki ya 14 kugera kuri 30 Kanama 2022 ndetse n’urutonde rw’ibibazo bizabazwa.
Abaturage hirya no hino mu gihugu bavuga ko bifuza ko iri barura rusange ryatangira kumenyekanishwa kugira ngo bazatange amakuru nyayo.
Aba baturage barimo n’abakoreweho igeragezwa muri myiteguro y’iri barura rusange, bavuga ko bazi akamaro k’ibarura rusange ry’abaturage (...)

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyasohoye amatariki y’ingenzi ibarura rusange rya 5 ry’abaturage n’imiturire rizakorerwaho, aho rizatangira tariki ya 14 kugera kuri 30 Kanama 2022 ndetse n’urutonde rw’ibibazo bizabazwa.

Abaturage hirya no hino mu gihugu bavuga ko bifuza ko iri barura rusange ryatangira kumenyekanishwa kugira ngo bazatange amakuru nyayo.

Aba baturage barimo n’abakoreweho igeragezwa muri myiteguro y’iri barura rusange, bavuga ko bazi akamaro k’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire kuko iyo hatanzwe amakuru nyayo hakorwa igenamigambi rihamye.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyasohoye amatariki y’ingenzi n’urutonde rw’ibibazo bizabazwa n’abakarani mu gihe iri barura rizaba ritangiye gukorwa, harimo no kwandika numero kuri buri nzu z’abaturage bizatangira taliki 11-14 Kanama 2022, kuva tariki ya 16 kugera kuri 30 hakorwe igikorwa ny’irizina cy’ibarura umukarani agera muri buri rugo.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe amabarura muri iki kigo, Habarugira Venant asobanura ko ibisabwa byose byamaze gutegurwa n’ibibazo bizabazwa umuturage.

Mu mpera z’umwaka ushize hakozwe igerageza ry’iri barura rusange, bikorerwa mu dupande tw’ibarura mu midugudu 600 yo hirya no hino mu gihugu. Habarugira Venant asobanura ko hari isomo bakuyemo ndetse hagira n’ibyo bahindura ariko imbaraga nyinshi zishyirwa mu gukoresha ikoranabuhanga.

Abarimu bigisha mu mashuri abanza basaga ibihumbi 62 nibo basabye gukora aka kazi k’ubukarani muri iri barura rusange, ariko hatoranijwemo ibihumbi 27, urutonde rwabo rukaba ruzatangazwa muri uku kwezi kwa Gatatu.

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryabanjirije ayandi mu Rwanda, ryakozwe muri Kanama 1978.

Abaturage bose bari 4, 831,527, abatuye mu mijyi bari 222,727 bangana 4.6% naho abari batuye mu byaro bari 4, 608,800 bingana na 95.4%

Nyuma y’imyaka 10 muri Kanama 1991 hakozwe irindi barura, ryagaragaje ko abaturage bose bari 7, 157,551, abatuye mu mijyi bari 391,194 (5.5%) naho abari batuye mu byaro bari 6, 766,357 (94.5%.), ni ukuvuga ko hiyongereyeho abaturage 2,326,024.

Muri Kanama 2002 hakozwe irindi barura rusange 3 ryagaragaje ko abaturage bose bari 8, 128,553, abari batuye mu mijyi bari 1, 372,604 bingana na 16.9%, naho abari batuye mu byaro bari 6, 755,949 byari ku kigero cya 83.1), ni ukuvuga ko hiyongereyo abaturage 971,002.

Ibarura rusange 4 ry’abaturage n’imiturire riheruka ni irya 2012 ryagaragaje ko mu Rwanda abaturage bose bari 10, 515,973.

Abatuye mu mijyi bari 1, 737,684 bingana na 16.5%, naho abatuye mu byaro bari 8, 778,289 bingana 83.5%.

Hashingiwe ku muvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage mu Rwanda, ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kigaragaza ko imibare ya 2021 Abanyarwanda bashobora kuba bageze 12,955,736 ni ubwiyongere bwa 2.31 %.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa