skol

Nshunguyinka wakoze imirimo itandukanye muri Leta zitandukanye mu Rwanda yatabarutse

Yanditswe: Tuesday 25, May 2021

Nshunguyinka François wabaye mu nshingano zitandukanye zirimo iza Minisitiri w’Imirimo ya Leta n’Ingufu (Ministère des Traveaux Publics), yitabye Imana ku myaka 85 y’amavuko.

Uyu mukambwe yaguye iwe mu rugo i Gahini mu Karere ka Kayonza ejo ku wa Mbere, aho yari atuye kuva atangiye ikiruhuko cy’izabukuru.

Kuri uyu wa Mbere mu gitondo yasangiye n’abo mu muryango we birangiye abwira umugore we ko yumva afite imbeho amwegamyeho asinzira ubwo ashiramo umwuka nk’uko byatangajwe n’umuhungu we w’imfura, Nshunguyinka Dieudonné. Ati “Yagiye gipfura ntiyigeze yanduranya, yimutse.”

akomeje avuga ko icyo bamwibukiraho ari ibikorwa bya gipfura byamuranze ku bantu benshi birimo gufasha benshi kwiga, guteza imbere akarere akomokamo, gushyira imbere indangagaciro y’urukundo n’ibindi.

Ati “Benshi bize ku bwe, yakundaga iwabo agaharanira icyateza imbere akarere ke. Ntiyihanganiraga abatandukanwa n’uko badahuje imyemerere ishingiye ku madini n’amoko yazanywe n’abazungu ahubwo yavugaga ko icy’ingenzi ari urukundo rukomoka ku Mana ‘yamuhaye kuramba’.”

Nshunguyinka François yavukiye i Gahini hitwaga mu Buganza bw’Amajyaruguru, muri Territoire ya Kibungo mu 1936. Yize amashuri abanza n’ayisumbuye kuva mu 1948 kugeza mu 1958, aba umwarimu mu mashuri abanza (1959-1963) nyuma aba umuyobozi mu mashuri abanza.

Yabaye umukozi wa Perefegitura ya Byumba mu gihe cy’imyaka ine (1964-1967), Perefe wa Perefegitura Gitarama hanyuma Minisitiri w’Imirimo ya Leta n’Ingufu mu 1970-1973.

Yabaye kandi Perefe wa Perefegitura za Byuma, Cyangugu na Gisenyi (1973-1990), inshingano yirukanywemo ubwo Inkotanyi zatangiraga urugamba bamushinja kuba icyitso.

Muri Jenoside yiciwe abana batanu asigarana abandi batanu akaba nyuma yayo aribwo yabaye mu basenateri ba mbere batowe mu 2003 aho yavuye mu 2011 ajya mu kiruhuko cy’izabukuru kuri gakondo ye i Gahini ari naho yaguye.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa