skol
fortebet

Nta murwayi n’umwe wa Covid-19 usigaye mu bitaro bya Kanyinya

Yanditswe: Monday 14, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu bitaro byakira abarwayi ba COVID-19 bya Kanyinya nta murwayi n’umwe usigayemo ndetse imashini zose zitanga umwuka zirajimije.
Mu gihugu hose hari abarwayi 14 gusa ba Covid-19 bari mu bitaro aho iki ari ikimenyetso cy’uko iki cyorezo kiri kugenda gicika intege mu Rwanda.
Ikindi nuko ubuzima bw’Abanyarwanda bushobora kuba bugiye gusubira mu buryo bitewe n’iyi ntambwe imaze guterwa mu gihugu.
Icyakora iyi ntambwe itewe mu gihe gito kuko umwaka wa 2022,muri ibi bitaro bya Kanyinya harimo (...)

Sponsored Ad

Mu bitaro byakira abarwayi ba COVID-19 bya Kanyinya nta murwayi n’umwe usigayemo ndetse imashini zose zitanga umwuka zirajimije.

Mu gihugu hose hari abarwayi 14 gusa ba Covid-19 bari mu bitaro aho iki ari ikimenyetso cy’uko iki cyorezo kiri kugenda gicika intege mu Rwanda.

Ikindi nuko ubuzima bw’Abanyarwanda bushobora kuba bugiye gusubira mu buryo bitewe n’iyi ntambwe imaze guterwa mu gihugu.

Icyakora iyi ntambwe itewe mu gihe gito kuko umwaka wa 2022,muri ibi bitaro bya Kanyinya harimo abarwayi 45 barwaye iki cyorezo harimo n’indembe.

Amakuru dukesha RBA nuko kuri iki cyumweru muri ibi bitaro bya Kanyinya nta murwayi numwe warimo,imashini zitanga umwuka zari zizimije ndetse n’ibitanda bishashe.

Umuyobozi w’ibi Bitaro Dr Cyprien Iradukunda yatangarije RBA ko hari hashize umunsi umwe umurwayi wa nyuma wari ubirimo asezerewe.

Ati "Uwa nyuma twamusezereye ejo hashize ariko urebye ingendo z’abarwayi ba Covid-19 zagiye zigabanuka mu byumweru 2 bishize,ku buryo kugeza ejobundi twari dufitemo abarwayi 2 gusa.Murabona ko uyu munsi nta n’umwe dufite,nta n’abaduhamagaye ko barohereza abarwayi.

Muri rusange uko icyorezo gihagaze,imibare yagiye hasi cyane ku rugero rugaragara ariko ntabwo byakabaye impamvu yo kwirara kuko bataratangaza ko Covid yashize mu bantu."

Abaturiye ibi bitaro bya Kanyinya barifuza ko Covid-19 yashira burundu bagasubirana ikigo nderabuzima cyabo kuko cyahariwe abarwayi b’iki cyorezo ndetse ko kwivuza bibagora cyane.

Aba baturage bavuga ko ubu bivuriza ku bitaro bya Shyorongi n’ibya Taba Rwakivumu ndetse ngo hari abakecuru batabasha kugerayo kubera ari kure.

Kuri iki cyumweru,mu gihugu hose baharurwaga abarwayi 14 ba Covid-19, bari mu bitaro byo hirya no hino.Ubwandu bwari ku kigero cya 0,1 kuko mu gihugu hose hari handuye 17,nta murwayi mushya winjiye mu bitaro,usibye 7 bari binjiyemo mu minsi 7 ishize.Nta n’urembye mu gihugu hose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa