skol
Kigali

"Ntitudohoke nk’abaciye ikiziriko"-Minisitiri Busingye aburira Abanyarwanda

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 August 2021

Minisitiri w’Ubutabera,Johnston Busingye,yasabye Abnyarwanda kutadohoka ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 kubera ko hakuweho Guma mu rugo yari yashyiriweho Umujyi wa Kigali n’Uturere 8 tw’u Rwanda.

Mu butumwa yatanze yifashishije imbuga nkoranyambaga, Minisitiri Busingye yagize ati: “Nshuti, bavandimwe, rwose ntidusohoke nk’abaciye ikiziriko! Kudasabana, kudahurira ahafunganye, agapfukamunwa, intera, gukaraba intoki… tubikomereho COVID-19 itongera kutuzamukana, ibitaro bikuzura-ingamba nshya zigashyirwaho. Twirinde! Imiryango, Igihugu..biradukeneye.”

Inzego z’Ubuzima mu Rwanda na zo zirasaba abaturage basoje gahunda ya Guma Mu Rugo kutirara kuko icyorezo cya COVID-19 kigihari kandi kikaba kikigaragaza umuvuduko mu bwandu nubwo ingambba zafashwe mu minsi 15 ishize zatanze umusaruro ufatika.

Imibare yatangajwe ku wa Gatandatu igaragaza ko ubwandu bushya bwagabanyutse cyane mu Mujyi wa Kigali n’uturere 8 tumaze iminsi 15 muri Guma Mu Rugo nubwo kuba hari abakigaragara bivuze ko ibintu bishobora guhinduka mu kanya nk’ako guhumbya.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ingamba nshya zizamara iminsi 15, ingendo zikaba zibujijwe guhera saa kumi n’ebyiri za nimugoroba (6:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba (5:00 PM).

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

U Rwanda rugiye kohereza muri Qatar abakozi bazanafasha mu gikombe...

Kaminuza yigisha iby’ubukerarugendo mu Rwanda imaze gusinya amasezerano yo...
27 November 2021 1

Perezida Kagame yagiriye urugendo muri RDC [AMAFOTO]

Perezida wa Repubulika,Paul Kagame yageze i Kinshasa kuri uyu wa Kane,...
25 November 2021 0

Ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda bwiyongereyeho 10%

Ikigo cya leta gishinzwe imiyoborere cyatangaje ko ubwisanzure...
23 November 2021 0

Abangavu n’ingimbi bahishuye uko bakiriye gukingirwa Covid-19 yakerereje...

Abangavu n’ingimbi bafite hagati y’imyaka 12 na 18 benshi bari ku mashuri...
22 November 2021 0

Perezida Kagame yitabiriye Car Free Day kuri iki cyumweru [AMAFOTO]

Perezida Paul Kagame ni umwe mu banya-Kigali bitabiriye siporo rusange izwi...
21 November 2021 0

Impunzi z’abanya Eritrea na Libya ziri mu Rwanda zatangiye kubyarana...

Impunzi z’Abanya Libya na Eritrea ziri mu Rwanda zatangiye kubyarana...
20 November 2021 1