skol

Nyabihu: Ikigo nderabuzima cya Bigogwe kigiye kugirwa ibitaro

Yanditswe: Thursday 05, Feb 2026

featured-image

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yagaragaje ko ibigo nderabuzima biri mu Rwanda bizwiho kwakira umubare munini w’abarwayi birimo n’icya Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, hari gushakishwa uburyo byavugururwa bikagirwa ibitaro.

Ibi yabivugiye mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku wa 5 Gashyantare 2026.

Byari biturutse ku muturage wo mu Karere ka Nyabihu, Mukasine Eliyada, wagaragaje ko nubwo hari byinshi bimaze kugerwaho mu buvuzi ariko hakiri ikibazo ku kigo nderabuzima cya Bigogwe.

Ni ikibazo cyo kwakira abarwayi benshi barengeje ubushobozi iki kigo nderabuzima gishobora kwakira.

Ati “Biriya bitaro bya Bigogwe byakira abantu benshi barengeje ubushobozi bwabyo, nanone inyubako zabyo ni izakera. Ibitaro rero bikeneye kwagurwa, gusanwa no kongererwa ubushobozi, kugira ngo umuturage abone serivisi zimugenerwa mu gihe gito kandi ahantu heza.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko icyo kibazo kizwi ndetse atari ikigo nderabuzima cya Bigogwe gusa ahubwo hari n’ibindi biteganywa kugirwa ibitaro.

Ati “Ni ibyo dufite ibigo nderabuzima bitatu mu Rwanda byakira abarwayi benshi kurusha n’ibitaro bimwe na bimwe, birimo icyo cya Bigogwe, Rutare na Ngeruka, ariko dufite gahunda yo kubitegura kuba byaba ibitaro.”

Akomeza avuga ko mu kugabanya uburemere bw’icyo kibazo ibyo bigo nderabuzima byari byahawe abaganga bo kubifasha kwita ku barwayi.

Ati “Nka Bigogwe ubwayo ifite abaganga batanu, ubundi murabizi ko ibigonderabuzima bitagira abaganga, icyo rero ni icyari cyakozwe kugira ngo abaturage bahabwe ubuvuzi.”

“Hari n’ikindi cy’ibitaro bya Ruhengeri bigiye gutangira kubakwa, ntekereza ko bizagabanywa ubucucike, cyangwa umubare mwinshi w’abarwayi bari mu gace byegeranye.”
Ibigo nderabuzima byakomeje gutezwa imbere cyane cyane mu buryo bwo kubyongerera ubushobozi.

Nk’ubu umwaka wa 2025 wasize ibigo nderabuzima byose byo mu Rwanda bifite imashini zisuzuma ababyeyi batwite (échographie) mu rwego rwo kurushaho kwegereza ababyeyi batwite serivisi bagenerwa.

Mu Rwanda hose, hari ibigo by’ubuvuzi bya Leta bigera kuri 1.848 bitanga serivisi zitandukanye ku baturage. Muri byo, 1.276 ni amavuriro yo ku rwego rw’ibanze, harimo 96 ari ku rwego rya kabiri, ibigo nderabuzima bisanzwe ni 507, ibigo by’icyitegererezo byongerewe ubushobozi bwo gutanga serivisi zisumbuye (medicalized HCs) bigera ku munani, byose biri ku rwego rwa mbere.

Ku rwego rwa kabiri, harimo ibitaro by’uturere 34 n’ibitaro bikuru bitanu, mu gihe ku rwego rwa gatatu harimo ibitaro 18 by’icyitegererezo n’ibitanga amahugurwa, ndetse n’ibitaro by’intara.

Mu gihugu hose, ubushobozi bwo kwakira abarwayi mu bitaro mu bigo by’ubuvuzi bungana n’ibitanda 22.252. Muri ibyo bitanda, 48% biri mu bigo nderabuzima, 38% biri mu bitaro by’uturere n’ibyihariye, 8% biri mu bitaro bikuru by’icyerekezo, na ho 6% biri mu bitaro byigenga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa