skol
Kigali
Fortebet

Nyabihu: Wa mubyeyi wabyaye abana 4 icyarimwe umwe ntiyabashije kubaho

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 July 2022

Maniragena Clemantine wo mu Kagari ka Kabatezi, Umurenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, yibarutse abana bane, abahungu 2 n’abakobwa 2 ku gicamutsi cyo ku Cyumweru tariki 17 Nyakanga 2022, ariko agira ibyago umwe mu bahungu aza kwitaba Imana.

Amakuru dukesha Kigali Today aravuga ko umwe muri aba bana 4 Maniragena yabyaye yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 18 Nyakanga 2022.

Nzayikunda Evariste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabatezi, yavuze ko uwo mubyeyi w’imyaka 35 asanzwe afite abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe.

Ati “Asanzwe afite abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe, amakuru atugezeho muri iki gitondo ni uko mu bana bane yabyaye umwe amaze kwitaba Imana, ariko abandi bameze neza. Aracyari mu bitaro bya Gisenyi, maze kuvugana n’umugabo we ubu abaturage turimo kwisuganya ngo tumwakire”.

Uyu mubyeyi yabyariye mu bitaro bikuru bya Gisenyi, aho abo bana yari yababyaye ari bazima gusa umwe akaza gupfa.

Gitifu Nzayikunda, avuga uyu muryango uri mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe, kuko hagendewe ko bakiri bato, ariko ngo mu buzima busanzwe ntabwo bifashije, ngo batunzwe n’umwuga w’ubuhinzi.

Umuyobozi w’akarere Ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Simpenzwe Pascal, avuga ko akarere kiteguye gufasha umuryango wa Maniragena.

Yagize ati “Nk’uko bisanzwe, usibye n’uriya wabyaye n’abandi batishoboye turabafasha, urumva we ni umwihariko, turagerageza gukora ibishoboka tumwiteho umunsi ku wundi, ubu turi kwitegura kumwakira no kumufasha mu bushobozi turaba dufite bwose nk’umuturage wacu”.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Indwara y’ Amavunja ifatwa nk’iyacitse mu Rwanda, iravugwa mu karere ka...

Mu myaka ishize, nibwo Perezida Paul Kagame yumvikanye avuga ko ikibazo...
17 August 2022 0

Umuryango wa Perezida Kagame wafashe iya mbere mu #Kwibaruza...

Perezida Kagame na Madamu we Jeannette Kagame babaruwe ubwo Ikigo cy’igihugu...
16 August 2022 0

Urukingo rwa kane rwa COVID rwabaye itegeko, hari abatangiye gukumirwa kuri...

Kuri iki Cyumweru tariki 14 Kanama 2022, ahategerwa imodoka zitwara abantu...
15 August 2022 0

Nyanza: Umugabo yaguwe gitumo ari gusambana na nyirabukwe

Umugabo w’imyaka 45 wo mu mudugudu Kigarama mu Kagari ka Kiruri mu Murenge...
14 August 2022 0

Amajyaruguru y’igihugu bugarijwe n’indwara yo kwiyahura, 25 barabigerageje

Ubuyobozi bw’intara bwabwiye Igihe ko abaturage babo bagaragaza indwa yo...
13 August 2022 0

Perezida Kagame na Madamu we bagiye gushyigikira umuhungu wabo warangije...

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ibirori byo kurangiza...
13 August 2022 0