skol
fortebet

Nyabugogo:Imodoka ya Coaster yagonze umuntu wari uyiryamye munsi ahita Apfa-VIDEO

Yanditswe: Wednesday 13, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Hafi ya gare ya Nyabugogo mu gikari cya Sitasiyo ya lisansi ya kompanyi ya SP imodoka yo mu bwoko bwa Toyota coaster yagonze umugabo wari uyiryamye munsi ahita apfa ako kanya.

Sponsored Ad

VIDEO: NYABUGOGO IMODOKA YAKANDAGIYE UMUNTU AHITA APFA

Abari aho byabereye baganiriye na Televiziyo ya BTN ari nayo dukesha iyi nkuru, batangaje ko nyakwigendera yasaga n’unaniwe nuko akajya kugama izuba munsi y’iyo mudoka yamuhitanye.

Umwe ati" Urabona hari igihe ukora ukananirwa ugashaka ahantu hari agacucu kugira ngo uruhukeho gato.We nkeka ko yatekereje ko imodoka yagiye munsi yapfuye itari buhaguruke, agwa agacuho umushoferi w’iyi modoka agiye gutsimbura ntiyamenya ko munsi harimo umuntu agihaguruka amukandagira umutwe urasandara ahita apfa"

Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa muburuhukiro

Abari aho iyi mpanuka yabereye bahamije ko uyu mushoferi atari agambiriye kumugonga ko ahubwo atamenye ko munsi y’imodoka harimo umuntu.

Iyi modoka yagonze uwo mugabo, nta birango cyangwa amarange isize ngo habe hamenyekana kompanyi ibarizwamo, gusa iyo urebye imbere kuri iyo modoka hometseho icyapa cya kompanyi ya Companion Safaris Africa isanzwe itwara ba mukerarugendo.

Ikirango cya kampani yiyi modoka.

Imyirondoro ya Nyakwigendera ntiratangazwa, gusa bamwe mubo bakoranaga bavuze ko yari umugabo wubatse ufite abana ndetse akaba yari amaze imyaka irenga 10 kuri iyo seta.

Umushoferi w’iyi modoka we yahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano mu gihe iperereza rikiri gukorwa.

Abashinzwe umutekano bahise bahagera.
Inkuru ya BTN TV

Ibitekerezo

  • Nonese yakoravaviki?gusa birababaje ntabwo byumvikana ukuntu wajya kwatsa imodoka utabonye ko harumuntu urimwo hasi kuko umuntu surushishi!!!ark Imana imwakire mubayo ubwo niryo gare rye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa