skol
fortebet

Nyamasheke: Imodoka yari itwaye indagara yakoze impanuka uwari uyitwaye ahasiga ubuzima

Yanditswe: Thursday 22, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Imodoka yari ipakiye indagara izikuye mu Karere ka Kayonza, yakoze impanuka ubwo yari igeze mu Karere ka Nyamasheke igana i Rusizi, umushoferi wari uyitwaye ahita apfa abandi babiri bari kumwe barakomereka bikomeye.
Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru IGIHE abitangaza,iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Bushekeri, ahagana saa Saba z’amanywa zo kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Nyakanga 2021. Ni Fuso yari ifite ibirango byo muri Uganda.
Umushoferi wahitanwe na yo yitwa Mugerwa Saidi mu gihe (...)

Sponsored Ad

Imodoka yari ipakiye indagara izikuye mu Karere ka Kayonza, yakoze impanuka ubwo yari igeze mu Karere ka Nyamasheke igana i Rusizi, umushoferi wari uyitwaye ahita apfa abandi babiri bari kumwe barakomereka bikomeye.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru IGIHE abitangaza,iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Bushekeri, ahagana saa Saba z’amanywa zo kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Nyakanga 2021. Ni Fuso yari ifite ibirango byo muri Uganda.

Umushoferi wahitanwe na yo yitwa Mugerwa Saidi mu gihe abakomeretse barimo uwitwa Nsabimana Aimable na Mushimiyimana Théoneste.

Meya w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, yabwiye IGIHE ko iyi Fuso yataye umuhanda igwa muri metero 50.

Ati “Imodoka yari ivuye i Kayonza igeze i Nyamasheke yerekeza i Rusizi ni bwo yakoze impanuka igeze mu Gasantere ko mu Gisakura, ukiva muri Nyungwe. Umushoferi yahise apfa, abandi babiri bari kumwe barakomereka bikomeye.”

Abakomeretse ngo bajyanwe ku Kigo Nderabuzima cya Gisakura ariko bidatinze boherezwa ku Bitaro bya Bushenge bitewe n’uburyo bari bakomeretse cyane.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa