skol
fortebet

Nyamasheke: Umusore bamusanze mu nzu bamuteye ibyuma mu musaya no mu ijosi

Yanditswe: Sunday 17, Sep 2017

Sponsored Ad

Umusore witwa Bikorimana Etienne y’imyaka 29 y’amavuko ukomoka mu Kagari ka Wimana, Umurenge wa Ruharambuga muri Nyamasheke, bamusanze mu nzu bamuteye ibyuma mu musaya no mu ijosi n’ugutwi baguciye.
Amakuru y’urupfu rw’uyu musore yamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2017.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruharambuga, Bigirabagabo Moise, yabibwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru yavuze ko hari hashize iminsi itatu uyu musore ataboneka ndetse ko no kuri telephone atabonekaga. (...)

Sponsored Ad

Umusore witwa Bikorimana Etienne y’imyaka 29 y’amavuko ukomoka mu Kagari ka Wimana, Umurenge wa Ruharambuga muri Nyamasheke, bamusanze mu nzu bamuteye ibyuma mu musaya no mu ijosi n’ugutwi baguciye.

Amakuru y’urupfu rw’uyu musore yamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2017.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruharambuga, Bigirabagabo Moise, yabibwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru yavuze ko hari hashize iminsi itatu uyu musore ataboneka ndetse ko no kuri telephone atabonekaga.

Ati “Turi kubikurikirana, amakuru dufite kugeza uyu munota ni uko bamushatse bakamubura, baramuhamagara nka gatatu baramubura.”

Yakomejen agira ati “Abagizi ba nabi bamuteye ibyuma mu musaya no mu ijosi n’ugutwi bagutemaho byamenyekanye nko mu ma saa sita, haciwe urugi kuko kuva ku wa Gatanu ntabwo yari yigeze aboneka.”

Akomeza avuga ko ubu Polisi iri guha ibiganiro abaturage ndetse ngo bari gushaka umukobwa wari inshuti ye ngo babashe kumubaza ariko ko nyuma y’ibiganiro umurambo bawujyana ku bitaro bya Bushenge kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa