skol
fortebet

Nyamasheke: Umwana w’imyaka 6 yaguye mu gitaramo cyari cyateguwe na MINICOM

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Sunday 09, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Umwana w’imyaka 6 yaraye apfiriye mu mpanuka yabereye mu gitaramo Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda[ MINICOM] yari yateguye mu murenge wa Kanjongo, mu karere ka Nyamasheke, intara y’uburengerazuba,abandi batanu barakomereka (MINICOM).

Nkuko Umunyamahanga Nshingwabikorwa w’umuremge wa Kanjongo,Gracien Bandora,yabitangarije ikinyamakuru Hanga.rw dukesha iyi nkuru,iyi mpanuka yatewe n’umuyaga,yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Gashyantare 2020 ahagana ku isaha ya saa munani z’amanywa (14h00).

Yagize ati:’’Twari mu gitaramo MINICOM yatumiyemo abahanzi batandukanye, King james, Riderman na Bruce Melodie bigeze ku isaha ya saa munani haza inkubi y’umuyaga ihuha Bafure n’ibyuma bya Stage birahubuka bigwira abantu 6.Umwana w’imyaka 10 ahita ahasiga ubuzima, abandi 5 twabajyanye kwa Muganga ’.

Yakomeje avuga iki gitaramo cya MINICOM cyari kigamije gusobanurira abaturage gahunda ya Leta y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa