skol
fortebet

Nyaruguru: Umwana wariwe n’imbwa agatereranwa asigaye arara avuza induru

Yanditswe: Saturday 06, Jan 2018

Sponsored Ad

“Umwana imbwa yaramuriye mujyana kwa muganga,imbwa yari yamwishe yamupfumaguye,kwa muganga bamupfutse ibipfuko 11.”N’amagambo ya Mukansanga Marsella uvuga ko yatereranywe n’inzego zose nyuma yo kumenyekanisha ikibazo cy’uko imbwa y’umuturanyi we yariye umwana we bikaza kumuviramo uburwayi butandukanye.
Uyu mubyeyi utuye mu kagali ka Ruramba umurenge wa Ruramba ho mu karere ka Nyaruguru, aravuga ko umwana we amaze imyaka isaga ibiri ariwe n’imbwa,nyamara nyirayo wari wemeye kujya amufasha (...)

Sponsored Ad

“Umwana imbwa yaramuriye mujyana kwa muganga,imbwa yari yamwishe yamupfumaguye,kwa muganga bamupfutse ibipfuko 11.”N’amagambo ya Mukansanga Marsella uvuga ko yatereranywe n’inzego zose nyuma yo kumenyekanisha ikibazo cy’uko imbwa y’umuturanyi we yariye umwana we bikaza kumuviramo uburwayi butandukanye.

Uyu mubyeyi utuye mu kagali ka Ruramba umurenge wa Ruramba ho mu karere ka Nyaruguru, aravuga ko umwana we amaze imyaka isaga ibiri ariwe n’imbwa,nyamara nyirayo wari wemeye kujya amufasha kumuvuza ntiyabikora n’inzego zose yitabaje ziramurangarana none umwana ubu ngo akaba agaragaza ibimenyetso n’imitekerereze idasanzwe kubera kutavurwa neza.

Ubuyobozi bw’umurenge bwo buravuga ko iki kibazo ari ubwa mbere bucyumvise,ariko ngo bugiye kugikurikirana. Mukansanga Marsella yabwiye TV 1 ducyesha iyi nkuru ko uyu mwana we w’umuhungu wari ugeze mu mwaka wa 3 w’amashuli abanza ,hashize igihe ariwe n’imbwa y’umuturanyi ubwo ngo yari agiye kuvoma bumvikana kumufasha kumuvuza , gusa ntibyaje kubahirizwa kuko nyina w’umwana ngo yamuvuje wenyine nta yindi nyunganizi.

Ati “ Tujya ku buyobozi bw’umurenge, Polisi iduhuza na nyir’imbwa tugirana amasezerano ko akwiriye kuduha amafaranga atugeza kwa muganga tugafata imiti kugeza kuri ino tariki nyir’imbwa imyaka itatu irashize nta kintu yigeze amfasha kandi ndi umukene.”

Uyu mwana ariko n’ubwo ibisebe yatewe n’imbwa byakize,ngo yahindutse mu myitwarire kuko agera n’ijoro akarara avuga ,ku buryo ngo asigaye avuga ko aziyahura kandi ari umwana muto.

Ibi umubyeyi we akaba avuga ko byatewe no kuba atarabonye ubushobozi bumuvuza neza ari na bwo yifuza ko nyir’imbwa yamufasha nk’uko babisezeranye uyu mwana akavuzwa dore ko icyemezo cy’umuvuzi w’amatungo mu murenge (veterinaire) kigaragaza ko iyo mbwa yamuriye itari ikingiye.

Umubyeyi w’uyu mwana n’agahinda kenshi ati “Mbona umwana agifite ikibazo kugeza no kuri ino tariki nta buzima afite niba afashe nka kantu mu mutwe kakaza uko ubona ya mbwa imeze nawe niko agira kuko shebuja yari yayijyanye guhakura.inzuki zirayijya ihita ihura n’umwana,iyo umwana ageze ku buriri arara avugagura,umwana niba avuganye n’abandi bana barumuna be ntahari,…iyo ubona umwana avuga ngo aziyahura urumva atarwaye."

Uyu mubyeyi avuga ko yiyambaje Polisi ngo imuhuze na nyir’imbwa yuzuze amasezerano gusa ngo polisi yaramutereranye,imwohereza mu bunzi,nabo bamubwira ko ikibazo nk’icyo gikemurwa na polisi,bityo akaba yaraheze mu gihirahiro ibyo we yita akarengane.

Jeanne Nibagwire, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruramba,umaze umwaka ayobora uyu murenge,ngo iki kibazo ntacyo yari azi kuko ntacyo arakira mu bimugezwaho cyangwa ibivugirwa mu nama,ariko ngo bagiye kugikurikirana.

Ati “Kuko tumumenye ndumva ari ukumufasha ayo masezerano niba yarayakoze akaba yarageze ku Murenge.Niba atarashyizwe mu bikorwa uyu munsi turabimenya n’ibyo tugiye gukurikirana tumufashe.”

Zigirumugabe Venuste ushinjwa kuba ariwe wari utunze iyo mbwa bivugwa ko yariye umwana, yabihakanye ,avugako imbwa yamuriye atari iye ahubwo ari iy’agasozi,ariko ngo azi neza ko yarezwe ategereje kuzitaba.Gusa impapuro zifitwe n’uyu umurega,zigaragaza amasezerano bagiranye yo kuzajya amuha Frws 3500 uko agiye kwa muganga,biherekejwe n’amazina n’imikono yombi.

Ngo ashingiye ku kuba iyi mbwa itarakingiwe,agashingira no ku bimenyetso uyu mwana agaragaza hakiyongera ho ubushobozi bucye no gutereranwa n’inzego yiyambaje,uyu mubyeyi ngo asanga umwana we ashobora kuzahura n’ibibazo by’ubuzima bishobora kuvamo n’urupfu.

Uyu mubyeyi yasabye ko yahuzwa na nyir’imbwa bagafatanya kuvuza uyu mwana cyane ko banafitanye amasezerano uyu nyirimbwa yemera ko azamufasha kuvuza uyu mwana usigaye arara asakuza.

Umurenge ibi byabereyemo

Ibitekerezo

  • Iyomuguvuga ahandi hariya ntawe batatererana kereka urikwiberi utoneshejwe, ubu a bariumu ntitwahomyeho ngontahotwabariza hose bariyo!!

    Iyomuguvuga ahandi hariya ntawe batatererana kereka urikwiberi utoneshejwe, ubu a bariumu ntitwahomyeho ngontahotwabariza hose bariyo!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa