skol
fortebet

Nyuma ya Musanze, indi mpanuka ikomeye ibereye Nyamasheke

Yanditswe: Friday 21, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Imodoka yo mu bwoko bwa ‘Toyota Hiace’ yagonganye n’ikamyo mu Karere ka Nyamashake, umushoferi w’iyi modoka yatwaraga abantu mu buryo bwa rusange yitaba Imana, abagenzi 16 barakomeraka.

Sponsored Ad

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Gatyazo, Akagari ka Rugari Umurenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Nyakanga 2023.

Ababonye iyi mpanuka bavuze ko yatewe n’uko umushoferi w’iyi modoka yatwaraga abagenzi yinjiye muri kaburimbo atabanje gushishoza ahita akubitana n’ikamyo ifite purake RAD 134U.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Rukundo Mucyo yabwiye yatangaje ko iyi mpanuka ikimara kuba inzego z’umutekano zihutiye gutabara, abakomeretse boherezwa ku Kigo Nderabuzima cya Hanika, batandatu muri bo bakomeretse cyane bahita boherezwa kuvurizwa ku Bitaro bya Kibogora.

Ati “Mini bisi yinjiranye iriya kamyo, yavaga mu muhanda w’igitaka yinjira nabi muri kaburimbo, baramugonga, umushoferi ahita apfa abandi 16 barakomereka”.

CIP Rukundo avuga ko mu bakomeretse harimo abakomeretse cyane, agasaba abashoferi kujya bashishoza mbere yo kwinjira mu muhanda munini

Ati “Iteka iyo ugiye kwinjira mu muhanda munini urabanza ugahagarara ukitegereza ukabona kwinjiramo.”

Iyi modoka itwara abagenzi yakoze impanuka yavaga Gatare yerekeza mu i Tyazo. Ubwo iyi nkuru yakorwaga ,imyirondoro y’umushoferi wari utwaye ikamyo yari itaramenyekana kuko impanuka ikimara kuba yahise ava mu modoka aratoroka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa