skol
fortebet

Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uruganda rw’inkingo

Yanditswe: Thursday 23, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame ari kumwe na Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo, Perezida Irfaan Ali wa Guyana, umuyobozi mukuru wa BioNTech Uğur Şahin, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye ishimi ryita ku buzima OMS Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Senegal Aïssata Tall Sall, bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uruganda rukora inkingo i Masoro mu cyanya cy’inganda, ku bufatanye n’ikigo cya BioNTech cyo (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame ari kumwe na Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo, Perezida Irfaan Ali wa Guyana, umuyobozi mukuru wa BioNTech Uğur Şahin, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye ishimi ryita ku buzima OMS Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Senegal Aïssata Tall Sall, bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uruganda rukora inkingo i Masoro mu cyanya cy’inganda, ku bufatanye n’ikigo cya BioNTech cyo mu Budage.

Aba banyacyubahiro baje mu nama ya CHOGM bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa urwo ruganda kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Kamena 2022.

Ikigo BioNTech cyateguye ikoranabuhanga rigezweho ry’inganda z’inkingo ryitezwe mu Rwanda bitarenze mu mpera z’uyu mwaka. U Rwanda, Senegal, na Ghana ni byo bihugu byateguriwe kubona iryo koranabuhanga rigezweho rizagezwa ku mugabane w’Afurika ziteranyijwe mu buryo bwa kontineri (BioNTainers), bigatwara igihe gito cyo kuzitunganyiriza ahabugenewe no gutangira kuzibyaza umusaruro.

Buri ruganda muri zo ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora doze zigera kuri miliyoni 50, kandi izo nganda ntizizakora inkingo za COVID-19 gusa kuko zizajya zikora n’inkingo z’izindi ndwara zirimo Malaria, VIH/SIDA n’Igituntu.

Ubuyobozi bwa BioNTech buvuga ko BioNTainers zizaba zageze i Kigali, ahagiye gutangira gutunganywa, bitarenze mu mpera z’umwaka wa 2022 nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane taliki ya 9 Kamena.

Icyo kigo, cyakoze inkingo zakoreshejwe mu bihugu byinshi byo mu Burengerazuba bw’Isi ku bufatanye na Pfizer, mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo cyatangije gahunda yo gufasha Ibihugu by’Afurika kwikorera inkingo n’indi miti ariko kigakomeza gukurikirana imikorere y’izo nganda zizajya zitanga umusaruro ufite ibirango by’uko wakorewe muri Afurika.

Ubuyobozi bwa BioNTech bwizeye ko izo nganda nizimara kuzura zizatanga umusaruro ufite ireme ryizewe mu ruhando mpuzamahanga, bikazafasha guhaza ubusabe bw’inkingo n’indi miti bikenerwa mu bihugu by’Afurika buri mwaka.

Byitezwe ko buri ruganda ruzaba rwubatswe ku buso bwa metero kare 800 aho ruzashyirwa hose, rukaba rugizwe na kontineri 12 zigabye mu byiciro bibiri: ahatunganyirizwa imiti n’ahatunganyirizwa inkingo.

Umushinga wo guharanira ukwigira kw’Afurika mu rwego rw’ubuvuzi, watangiye nyuma y’aho icyorezo cya COVID-19 kigaragaje ubusumbane n’ukwikubira bikabije byagaragaye mu kubona no gukwirakwiza inkingo z’icyo cyorezo, ku birebana n’inkingo zatinze kugera muri Afurika kugeza n’ubu umubare w’amabaze gukingirwa ku mugabane ukaba ukiri hasi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa