skol
fortebet

Perezida Kagame yababariye Dr.Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe

Yanditswe: Thursday 14, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe mu Rwanda nyuma y’iminsi itaragera no ku 10 urukiko rumugabanyirije igihe yagombaga gufungwa muri gereza.
Habumuremyi yari yarakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye.
Imbabazi Dr Habumuremyi yahawe ni iz’igifungo yari yarahawe n’inkiko hamwe n’ihazabu yari yaraciwe. Gusa azasabwa (...)

Sponsored Ad

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe mu Rwanda nyuma y’iminsi itaragera no ku 10 urukiko rumugabanyirije igihe yagombaga gufungwa muri gereza.

Habumuremyi yari yarakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye.

Imbabazi Dr Habumuremyi yahawe ni iz’igifungo yari yarahawe n’inkiko hamwe n’ihazabu yari yaraciwe. Gusa azasabwa kwishyura amafaranga abereyemo abari bamureze. Imitungo ye yarafatiriwe kugeza igihe azishyurira abo bantu abereyemo imyenda.

Ku ya 27 Ugushyingo ni bwo Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali rwakatiye Pierre Damien Habumuremyi igifungo cy’imyaka 3 akazishyura n’ihazabu ya milioni 892 z’amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye.

Ibyaha yaregwaga bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda abereye Perezida ndetse akagiramo n’imigabane ingana na 60%, mu gihe umuhungu we afitemo 30% naho Umuyobozi wayo [Vice Chancellor] akagiramo 10%.

Nyuma yo gukatirwa, yahise ajuririra iki cyemezo ndetse umwanzuro ku bujurire bwe watangajwe ku wa Gatatu, tariki ya 29 Nzeri 2021.

Urukiko rwanzuye ko Dr Pierre Damien Habumuremyi asubikiwe igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atatu, agafungwa umwaka umwe n’amezi acyenda agatanga n’ihazabu ya Miliyoni 892 Frw.

Ibi bisobanuye ko uyu mugabo watawe muri yombi ku wa 3 Nyakanga 2020, yari amaze amezi 15 muri gereza, kuri ubu akaba ahita asohoka nyuma y’imbabazi z’Umukuru w’Igihugu.

Mu gihe azaba afunguwe, Dr Pierre Habumuremyi, asabwa kwitwararika mu gihe cy’umwaka n’amezi atatu kugira ngo igihano cye kitongerwa.

Iyo urukiko rutanze igihano gisubitse biba bivuze ko uwagihawe iyo akoze icyaha igihe yahawe kitarangiye, mu bihano bindi ahabwa hongerwaho na cya kindi atarangije.

Mu cyemezo cy’urukiko, Umucamanza yagumishijeho igihano Dr Pierre Damien Habumuremyi yari yarakatiwe n’Urukiko rwibanze rwa Nyarugenge cy’imyaka itatu no gutanga ihazabu ya miliyoni 892 Frw.

Mu iburana mu mizi, Pierre Damien Habumuremyi yavugaga ko abamushinja ibyaha byo gutanga sheke zitazigamiwe birengagizaga nkana uko ibintu byagenze.

Akavuga ko sheke yatanze zari iz’ingwate ngo kuko abo yazihaye bose hari amafaranga make bagiye bishyurwa hanyuma bagahabwa na sheke.

Mu rubanza mu mizi kandi yanavuze ku mitungo ye yafatiriwe na ’comptes’ ze zafunzwe asaba ko byafungurwa bigakomeza gukoreshwa n’umuryango we.

Yanasabaga gufungurwa agakurikiranwa ari hanze ngo ku mpamvu z’uburwayi bw’indwara zidakira afite zirimo indwara y’umutima.

Yasobanuye ko Urukiko rwafata icyemezo cyo kumusubikira igihano hisunzwe ingingo z’amategeko mu ya 239 y’Igitabo cy’Amategeko ahana y’u Rwanda.

Dr Pierre Habumuremyi yaregwaga muri dosiye imwe na Serushyana Charles wahoze ari Umucungamungo wa Christian University Of Rwanda; uyu we urukiko wakomeje kumugira umwere nk’uko urw’Ibanze rwa Nyarugenge rwabitetse. Ni icyemezo gishingiye ku kuba ibyakozwe byose byabaye atakiri umukozi w’iyo kaminuza.

Umucamanza yavuze ko Serushyana adakwiye kubazwa ibintu byakozwe atakiri umukozi wa Kaminuza. Yashimangiye ko ikirego cy’Ubushinjacyaha n’icy’abaregera indishyi nta shingiro bifite.

Dr. Pierre Damien Habumuremyi yabaye Ministiri w’Intebe w’u Rwanda kuva mu 2011 ageza mu 2014. Kaminuza ye yaje gufungwa mu kwezi kwa Kamena 2020 ku mpamvu zo kutubahiriza ibisabwa.

Mbere y’uko na we afungwa mu kwezi kwa Gocurasi, yayoboraga Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidari n’Impeta z’Ishimwe (CHENO).

Ibitekerezo

  • Nizere ko ubwo ahawe imbabazi azikosora akaba inyangamugayo nka HE wacu. Natikosora tuzamuzirika akandoyi.

    Good, HE yagize neza kumuha imbabazi , ariko anamwibutseko ikibazo cy`inyubako yanjye yashenye hamwe n`ubutaka bwanjye yubatseho hotel Ruhondo Beach kitarakemuka. Kandi kiri mu biro bya HE. Abanyamakuru mukeneye inkuru ndende mwansanga i Kayonza - Rukara- Kawangire no kuri email [email protected]. Tel 0788576268

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa