skol
fortebet

Perezida Kagame yageneye Ubutumwa bwo gufata mu mugongo Abibasiwe n’ibiza

Yanditswe: Wednesday 03, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ni ubutumwa bukubiyemo kwihanganisha abagizweho ingaruka n’ibiza, aho bamwe bitabye Imana abandi bagakomereka ndetse n’ibikorwa remezo bikangirika bikomeye.

Sponsored Ad

Itangazo ryasohowe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, rivuga ko ibikorwa by’ubutabazi bikomeje mu turere twibasiwe cyane ari two; Rubavu, Ngororero, Nyabihu, Rutsiro, Karongi, Gakenke, Burera, Musanze na Nyamagabe.

Ni ibikorwa byibanda ku bagizweho ingaruka n’ibyo biza ndetse no kwimura abaturage bari mu bice byibasiwe n’ibishobora kwibasirwa n’imyuzure n’inkangu mu gihe imvura ikomeje kugwa.

Urwego rwihariye rushinzwe ibikorwa by’ubutabazi ruri gukurikiranira hafi ibikorwa byose bijyanye no gutabara abaturage.

Muri iri tangazo, Perezida Kagame akomeza avuga ko ‘inzego zose bireba zizakomeza gukorana n’uturere mu gukora ibyo bikorwa by’ubutabazi byose bikenewe’.

Perezida Kagame yashimiye abaturage bari mu duce twose twibasiwe ku bufatanye bagaragaje, abasezeranya ko ‘hakorwa ibishoboka byose kugira ngo habungabungwa ubuzima’.

Abantu 129 ni bo bamaze kubarurwa ko bishwe n’ibiza ndetse n’imvura yaraye iguye ikibasira by’umwihariko Uturere twa Ngororero, Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Imvura nyinshi muri aya mezi y’itumba irasanzwe mu Rwanda, ariko mu myaka nibura 10 ishize nibwo bwa mbere imyuzure n’inkangu bikomotse ku mvura byishe abantu 129. Imiryango myinshi mu burengerazuba bw’u Rwanda iri mu gahinda.

Ibisa n’ibi byaherukaga muri Gicurasi (5) 2020 aho inkangu n’imyuzure byahitanye abantu barenga 70 mu majyaruguru y’u Rwanda. Nabwo ni imvura yari yaguye ijoro ryose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa