skol
fortebet

Perezida Kagame yahagaze i Musanze asuhuza abantu bamwakirana urugwiro

Yanditswe: Friday 25, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abaturage b’i Musanze bakiranye urugwiro Perezida Kagame ubwo yari abanyuzeho agiye guhura n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba.

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yavuye mu mudoka asuhuza abaturage ubwo yari ageze i Musanze, bamwakirana Ibyishimo bisendereye.

Ibi byabaye nyuma yo gusoza Itorero Indangamirwa icyiciro cya 13 i Nkumba mu karere ka Burera.

Umukuru w’Igihugu yahise ajya guhura n’abayobozi n’abavuga rikijyana bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Kanama 2023.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 25 Kanama mu 2023,ubwo Perezida Kagame yasozaga Itorero Indangamirwa,rihuza urubyiruko rw’Abanyarwanda rwiga mu mahanga, urwiga mu Rwanda mu mashuri mpuzamahanga ndetse n’urwitwaye neza mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye mu Rwanda,Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byinshi bya Afurika rugihanganye no gutera imbere bityo abantu badakwiriye guhora mu masengesho gusa.

Ati “Ntawe udashaka iterambere, mu Rwanda ndetse n’abandi Banyafurika bo hirya no hino, turacyari inyuma mu majyambere, kubera iki? Icyo kibazo tujye tukibaza, kuki abandi batera imbere twebwe bikatunanira? Habaye iki? Twabaye iki?.

Niba ari ugusenga turasenga cyane, twirirwa dusenga cyane n’ubu nza hano hari ahantu numvise abantu basakuza cyane, barambwira ngo bari mu giterane, ndavuga nti igiterane cyo kugira gute? Bambwira ko ari igiterane cy’abanyamasengesho ngo kigomba kumara ibyumweru kikazarangira ahari ku itariki 29. Ni byiza ko abantu babona umwanya wo kwisanzura bagakora ibyo bashaka.

“Ariko njye iyo numvise nk’ibyo ndabaza nti ibi biradufasha kugera he? N’abo babirimo birabafasha kugera he mu majyambere. Kubyitabira ukajyayo ugasenga ukamara amasaha 24 ku munsi ariko njye ndenga aho nkabanza nti haravamo iki, kuri wowe, kuri njye no ku bandi bose muri rusange.”

Yagaragaje ko mu byo Abanyarwanda baba bakora byose birimo n’uku gusenga cyangwa kurema amasoko bakwiriye kuzirikana iterambere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa