skol
fortebet

Perezida Kagame yakiriye undi mwuzukuru mu muryango we

Yanditswe: Wednesday 20, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyakubahwa Perezida Kagame yashimiye umukobwa we, Ange Kagame n’umugabo we, Bertrand Ndengeyingoma, bibarutse ubuheta.
Ange Kagame umukobwa rukumbi wa Perezida Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma bibarutse umwana wabo wa kabiri [ubuheta].
Abinyujije kuri Twitter Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Nyakanga 2022,Perezida Paul Kagame wungutse umwuzukuru wa kabiri yabifurije kwishyuka ndetse asangiza abamukurikira kuri uru rubuga ifoto y’uyu mwuzukuru.
Perezida Kagame yagize ati "Congrats (...)

Perezida Kagame yagize ati "Congrats Ange & Bertrand ...😍"

Ku Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020, ni bwo uyu muryango wa Ange I. Kagame na Bertrand Ndengeyingoma wibarutse umwana wabo w’imfura, nyuma y’umwaka bashyingiranywe.

Icyo gihe Perezida Paul Kagame yatangaje kuri twitter ko we n’umuryango banejejwe no kwitwa ba sogokuru na nyogokuru (Grandparents), kandi ko bishimiye kubona umwuzukuru.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru (RBA) ku cyumweru tariki 06 Nzeri 2020 perezida Kagame yavuze ko ari bishya kugira umwuzukuru ariko ari byiza cyane.

Yagize ati "Urakoze kubinyibutsa. Biraryoshye cyane...Ni bishya ariko ni byiza cyane. Nari menyereye kuba gusa se w’abana. Iyo wabaye noneho na sekuru w’abana, uba wazamutse mu ntera. Ni nka ’promotion’, ni indi ’grade’ yo hejuru ishimishije.

Nindangiza iyi mirimo mwanshinze, muhora munshinga, mpora niteguye kuzatangira indi mirimo yo kureberera abuzukuru."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa