Perezida Kagame yanenze ababyeyi barangaye abana babo bakaba abasinzi ruharwa
Yanditswe: Sunday 13, Nov 2022

Perezida Kagame yavuze ko nubwo u Rwanda rwavuye kure ndetse uyu munsi hakaba hari ibibazo rumaze kurenga hakiri inzitizi zijyanye n’imyitwarire ya bamwe mu rubyiruko barangwa n’ubusinzi bukabije ndetse no kunywa ibiyobyabwenge.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ugushyingo 2022, ubwo yasozaga Ihuriro rya 15 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri.
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’ubusinzi bukabije no kunywa ibiyobyabwenge mu rubyiruko usanga (...)
Perezida Kagame yavuze ko nubwo u Rwanda rwavuye kure ndetse uyu munsi hakaba hari ibibazo rumaze kurenga hakiri inzitizi zijyanye n’imyitwarire ya bamwe mu rubyiruko barangwa n’ubusinzi bukabije ndetse no kunywa ibiyobyabwenge.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ugushyingo 2022, ubwo yasozaga Ihuriro rya 15 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri.
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’ubusinzi bukabije no kunywa ibiyobyabwenge mu rubyiruko usanga ahanini giterwa n’ababyeyi ndetse n’abandi bagakwiriye kuba bareberera uru rubyiruko bumvise nabi amajyambere n’ibigezweho.
Ati “Abakuru rero cyangwa se ababyeyi hari urujijo rwo kwitiranya amajyambere, bakajya mu majyambere bikaba bivuze ko urekera iyo, ari mu mico ari mu mibereho ari mu mvugo ari muri politike byose bikaba ibintu biri aho byambaye ubusa, bitagira aho biva n’aho bijya ngo ni amajyambere. Ibyo ni ukwibeshya.”
Yakomeje avuga ko nta majyambere cyangwa icyiza kiri mu kureka abana bakishora mu ngeso mbi.
Ati “Nimumbwire icyiza cyaba kiri mu kureka abana bacu, abana b’u Rwanda, abana b’imiryango yacu. Icya mbere ntabwo uzategereza undi muntu ngo ave hanze aze akubwirire umwana ngo imyifatire yawe ni iyi ngiyi.”
Perezida Kagame yavuze ko ibijyanye n’uburere bw’abana na Leta itagakwiriye kuba ibyinjiramo kuko ari ibintu bireba ababyeyi n’umuryango.
Mu rwego rwo guhashya iki kibazo, imwe mu myanzuro yafatiwe muri iri huriro rya 15 rya Unity Club ni uko imyaka yo kwemerera umuntu gutangira kunywa inzoga yava kuri 18 ikagera kuri 21.
Icyakora Perezida Kagame yavuze ko atari urubyiruko gusa kuko ngo ikibazo cy’ubusinzi bukabije cyanageze no mu bayobozi kuko ngo hari umudepite wasabitswe n’inzoga ndetse ahora afatwa atwaye imodoka yasinze.
Ati “Hari raporo naraye nsomye ariko abapolisi nabo nari mbamereye nabi. Bakoze raporo y’umuntu bafashe, ni umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko yacu. Bamufashe yanyoye, bamupimye igipimo cyari kigiye guturika kubera inzoga yanyoye hanyuma baza no gusanga mu makuru bafite bamufashe nk’inshuro eshanu, ubwo bwari ubwa gatandatu, babona imodoka igenda mu nzira ikubita hirya no hino, amahirwe agira ngira ngo nta muntu arica ariko ni yo maherezo, aziyica cyangwa yice undi muntu.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko akimara kubona ayo makuru yahamagaye umuyobozi wa Polisi kugira ngo arusheho kugira ishusho yagutse y’iki kibazo.
Kimwe mu bintu byatunguye Perezida Kagame ngo ni uko uwo muntu nta bihano yigeze afatirwa kuko afite ubudahangarwa.
Ati “Ikibazo nagize ubwo abapolisi izo raporo barazitanga, bakavuga ko bamufashe ibipimo biri hejuru y’ibisanzwe, ubanza atari yazinyoye gusa ahubwo yari yaguyemo. Baravuga ngo ariko abagize Inteko Ishinga Amategeko bafite ubudahangarwa, ngo ubwo bamuretse aragenda.”
Perezida Kagame yavuze ko uko yumva ibintu nubwo umuntu yaba afite ubudahangarwa bitavuze ko ashobora gukora ikosa nk’iryo inshuro nyinshi nta byemezo bimufatirwa birimo kwamburwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga cyangwa akamburwa ubudahangarwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *