skol
fortebet

Perezida Kagame yasabiye ibihano abagaburiye urubyiruko rwaje muri Youth Connekt rukarwara

Yanditswe: Friday 25, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko benshi mu rubyiruko rwitabiriye isabukuru y’imyaka 10 ya Youth Connekt barwaye kubera kugaburirwa ibiryo bifite ikibazo.

Sponsored Ad

Iyi sabukuru yabaye kuwa 23 Kanama 2023 ikitabirwa n’abasaga 2000,yarangiranye inkuru mbi kuko benshi mu bitabiriye barwaye kubera ibyokurya bariye nkuko Perezida Kagame yabitangaje uyu munsi ubwo yajyaga gusoza Itorero #Indangamirwa13.

Atangira ijambo rye kuri uyu wa Gatanu,Perezida Kagame yagize"Ndashaka kumenya ko mwafashwe neza muri rusange, cyane cyane ku mafunguro.Nk’urubyiruko, mukeneye gufata amafunguro meza.’

Perezida Kagame yakomeje ati "Ejobundi numvise ko duhura muri Youth Connekt bagaburiye abari bahari.Umubare munini wabo wararwaye.Mwarabyumvise cyangwa?Ibyo bibaho bite mu Rwanda rwacu dushaka gukora ibintu bizima binoze,abantu bagaburirwa ibintu bibarwaza gute?.

Yahise abaza Minisitiri w’Urubyiruko,Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah,uko byagenze undi aramusubiza ati "Twarabimenye y’uko urubyiruko rwinshi rwarwaye.Twabikurikiranye,n’amakosa.Ubundi ntibyari bikwiriye.

Kuva bitegurwa, bijyanwa guhabwa urubyiruko, hakabaye hari Procedure dukurikiza ireba niba nta wahawe ibiryo bifite ikibazo."

Perezida Kagame yakomeje ati "Ntabwo ari wowe wabibahaye ariko ndavuga ko bidakwiriye kuba.Mu burere,mu myifatire,mu mikorere abantu bakwiriye kubigira umuco wo gukora ikintu kikanoga.

Abo bantu babikoze ntabwo aribwo bwa mbere,ndashaka ko bakurikiranwa, bakwiye guhanwa.Bambwiye ko atari hoteli yabagaburiraga.Aho bakorera hose bazajya bagira ibibazo nibakora ibintu bitanoze bikarwaza abantu."

I Nkumba mu karere ka Burera hasojwe Itorero #Indangamirwa13 ryitabiriwe n’urubyiruko 412 rurimo abanyarwanda biga mu mahanga, abiga mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda, ababaye indashyikirwa ku Rugerero rw’Inkomezabigwi n’abayobozi b’urubyiruko bahagarariye abandi. Ryatangiye tariki 15 Nyakanga 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa