skol
fortebet

Perezida Kagame yashyizwe ku rutonde rw’abanyafurika 100 bavuga rikijyana

Yanditswe: Thursday 08, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikinyamakuru New African Magazine gikorera i London mu Bwongereza cyashyize hanze urutonde rw’ibyamamare 100 bitandukanye yaba muri Politiki, muziki,siporo n’ibindi bivuga rikijyana muri Afurika.
Uru rutonde rw’abantu ijana rutangazwa buri mwaka rugaragaraho Perezida Kagame watorewe kuyobora u Rwanda kuva 2003 kugeza ubu.
Uru rutonde rw’abantu ijana bavuga rikijyana muri Afurika ruriho abandi bakuru b’ibihugu nka Macky Sall wa Sénégal, Dr William Ruto wa Kenya, Visi Perezida wa Ghana Dr Mahamudu (...)

Sponsored Ad

Ikinyamakuru New African Magazine gikorera i London mu Bwongereza cyashyize hanze urutonde rw’ibyamamare 100 bitandukanye yaba muri Politiki, muziki,siporo n’ibindi bivuga rikijyana muri Afurika.

Uru rutonde rw’abantu ijana rutangazwa buri mwaka rugaragaraho Perezida Kagame watorewe kuyobora u Rwanda kuva 2003 kugeza ubu.

Uru rutonde rw’abantu ijana bavuga rikijyana muri Afurika ruriho abandi bakuru b’ibihugu nka Macky Sall wa Sénégal, Dr William Ruto wa Kenya, Visi Perezida wa Ghana Dr Mahamudu Bawumia, Umuyobozi wa Banki nyafurika itsura Amajyambere (BAD), Dr Akinwumi Adesina n’abandi.

New African Magazine ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko impamvu Perezida Kagame akunze kugaragara ku rutonde rw’abavuga rikijyana muri Afurika, ari ibikorwa bye byivugira.

Bati “Kubera iki Paul Kagame ahora ku rutonde rw’abanyafurika bavuga rikijyana buri mwaka? Ibikorwa bye mu kugarurira Afurika icyubahiro n’ijambo birivugira. Uri kumwe na Kagame, wibagirwa amagambo, ni ibikorwa gusa.”

Mu bandi bagaragara kuri uru rutonde harimo umuhanzi wo muri Nigeria Burna Boy, Umunya-Kenya Lupita Nyong’o,n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa