skol
fortebet

Perezida Kagame yasuye mu rugo umukecuru umukunda bihebuje

Yanditswe: Friday 26, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yasuye mu rugo umukecuru witwa Nyiramandwa Rachel w’imyaka 110 mbere yo kuganira n’abaturage mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Nyamagabe.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo Perezida Kagame yasuye akarere ka Nyamagabe muri gahunda yihaye yo gusura intara zitandukanye kugira ngo aganire n’abaturage.
Mukecuru Nyiramandwa yakiriye Perezida Kagame mu rugo rwe ruri hafi ya Stade ya Nyagisenyi.
Nyiramandwa azwi nk’umukecuru wa Perezida Kagame kuko inshuro zose bahura, bagaragara bahuje (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame yasuye mu rugo umukecuru witwa Nyiramandwa Rachel w’imyaka 110 mbere yo kuganira n’abaturage mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Nyamagabe.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Perezida Kagame yasuye akarere ka Nyamagabe muri gahunda yihaye yo gusura intara zitandukanye kugira ngo aganire n’abaturage.

Mukecuru Nyiramandwa yakiriye Perezida Kagame mu rugo rwe ruri hafi ya Stade ya Nyagisenyi.

Nyiramandwa azwi nk’umukecuru wa Perezida Kagame kuko inshuro zose bahura, bagaragara bahuje urugwiro ku rwego rwo hejuru.

Inshuro ya Mbere Nyiramandwa yahuye na Perezida Kagame ni muri 2010 mu gihe baherukaga guhura muri 2019 mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 cyoreka u Rwanda.

Ubusanzwe Nyiramandwa atuye ahitwa Ngiryi, umudugudu muto uri mu Murenge wa Gasaka mu misozi ya Nyamagabe,ni mu masaha ane uvuye Kigali.

Imyaka itanu irashize,agaragaye cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gufatwa amashusho asuhuza kandi yongorera Perezida Kagame wari uri kumwumva cyane ubwo yari muri gahunda yo kwiyamamariza kuba perezida.

Mu minsi ishize nibwo Nyiramandwa yatangarije The New Times ko yatumiye Perezida Kagame kumusura ku giti cye mu rwego rwo kwerekana ibyo abaturage baho bagezeho.

Rachel Nyiramandwa yagezweho na gahunda zo guteza imbere abaturage harimo gutuzwa mu nzu y’icyitegererezo na gahunda ya Girinka, aho ubu ari umworozi unagemurira abaturanyi be amata.

Akimara kuva kwa Nyiramandwa,Perezida Kagame yerekeje kuri stade ya Nyagisenyi aho yakiriwe n’ibihumbi by’abaturage bo muri aka karere yasuye.

Ibitekerezo

  • Gukosora:
    Kuva i Kigali kugera i Nyamagabe ni amasaha 3 gusa. Ntabwo ari ane.
    Ngiryi ni akagari ntabwo ari umudugudu.
    Ngiryi ntabwo ari mu misozi. Ni ahantu horoshye kuhagera. Ni kamwe mu tugari tugize amugi wa Nyamagabe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa