Perezida Kagame yatembereje abasenateri ba Amerika mu rwuri rwe [AMAFOTO]
Yanditswe: Thursday 06, Oct 2022

Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’Abasenateri ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika abatembereza urwuri rwe rwa Kibugabuga.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro kuri uyu wa Gatatu, tariki 5 Ukwakira nibwo byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye aba ba Senateri bari barangajwe imbere na Senator Jim Inhofe abatembereza mu rwuri rwe rwa Kibugabuga ndetse bahaganirira ku ngingo zirimo umubano w’u Rwanda na Amerika.
Bati “Uyu munsi I Kibugabuga, Perezida Kagame yakiriye mu rwuri rwe itsinda (...)
Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’Abasenateri ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika abatembereza urwuri rwe rwa Kibugabuga.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro kuri uyu wa Gatatu, tariki 5 Ukwakira nibwo byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye aba ba Senateri bari barangajwe imbere na Senator Jim Inhofe abatembereza mu rwuri rwe rwa Kibugabuga ndetse bahaganirira ku ngingo zirimo umubano w’u Rwanda na Amerika.
Bati “Uyu munsi I Kibugabuga, Perezida Kagame yakiriye mu rwuri rwe itsinda ry’abasenateri ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bayobowe na Senateri Jim Inhofe, aherekejwe na Senateri Mike Rounds ndetse na John Boozman.”
Perezida Kagame yaganiriye n’aba basenareri ku ngingo zinyuranye harimo imibereho myiza y’akarere n’isi muri rusange ndetse banitsa ku mubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *