skol
Kigali

Perezida Kagame yavuze ku rupfu rwa Dr Paul Farmer washinze Kaminuza ya Butaro

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 February 2022

Dr Paul Farmer washinze Kaminuza ya Butaro, yitabye Imana ku manywa yo kuri uyu wa Mbere azize uburwayi.

Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Dr Paul Farmer witabye Imana, avuga ko yari umuntu w’ingirakamaro wakundaga u Rwanda, kandi wagize uruhare runini mu kongera kurwubaka.

Urupfu rwa Farmer rwatangiye kuvugwa ahagana saa Cyenda. Kaminuza ya Butaro yagize uruhare mu ishingwa ryayo, yashyize hanze itangazo ivuga ko yababajwe n’urupfu rwe ivuga ko ruteye agahinda kuri yo no ku bakora mu rwego rw’ubuzima muri rusange. Yihanganishije umuryango we, abagize Partners in Health yashinze n’abakozi ba UGHE.

Muri 2019,Dr Paul Farmer yahawe na Perezida Kagame umudali w’igihango ku bw’uruhare rwe mu iterambere ry’u Rwanda.Bivugwa ko yari amaze ukwezi ari mu Rwanda.

Bivugwa ko yari asanganywe uburwayi bw’umuvuduko ukabije w’amaraso ku buryo bikekwa ko aribwo bwamuhitanye. Yari amaze ukwezi mu Rwanda yigisha muri UGHE anavura mu bitaro bya Butaro.

Dr Farmer yapfuye ku myaka 62. Yagize uruhare mu bikorwa byinshi bigamije guteza imbere urwego rw’ubuzima cyane cyane mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere, aho ari umwe mu bashinze Umuryango Partners In Health (PIH) wamenyekanye mu Rwanda nk’Inshuti mu Buzima.

Ni umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu wita ku bikorwa biteza imbere ubuzima kuva mu 1987.

Paul Edward Farmer yavutse ku wa 26 Ukwakira 1959 mu gace ka North Adams muri Leta ya Massachusetts. Yari umuhanga mu by’indwara z’ibyorezo ndetse ari mu bashinze Partners in Health.

Mu 1990, nibwo yabonye Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Harvard. Mu 1999, OMS yamuhaye inshingano zo gukwirakwiza imiti y’igituntu ku Isi hose.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umunyamakuru Jado Castar ukundwa na benshi mu busesenguzi bw’Imikino...

Umunyamakuru wa B&B FM,Jado Castar wahoze ari Visi Perezida wa Kabiri...
14 May 2022 1

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza yavuze umubare w’abimukira ba mbere bagiye...

Abimukira 50 bari mu Bwongereza babwiwe ko ari bo ba mbere bazoherezwa mu...
14 May 2022 0

U Rwanda rwakuyeho itegeko ryo kwambara Agapfukamunwa

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida...
14 May 2022 0

Umunyeshuri wa IPRC yapfuye asoje kwiga, amabere y’ababyeyi...

Umukobwa yapfuye ku munsi ubanziriza ‘Graduation’ ye muri IPRC bituma benshi...
13 May 2022 1

Uko Mpiranya Protais yihishe ubutabera kugeza apfuye muri 2006...

Protais Mpiranya, umwe mu bakekwagaho uruhare muri jenoside washakishwaga...
13 May 2022 1

Karongi: Umunyeshuri wa IPRC yatwawe n’amazi ubwo yajyaga koga mu...

Byabereye mu Murenge wa Bwishyura mu kagari ka Kiniha kuri uyu wa 10...
11 May 2022 0