skol
fortebet

Perezida Kagame yemereye abo mu ntara kuzifatanya nabo muri siporo rusange

Yanditswe: Monday 23, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko vuba bidatinze we na Madamu we, Jeannette Kagame bazifatanya n’abatuye mu ntara muri siporo rusange.
Yabivuze asubiza umwe mu bakoresha Twitter wamusabye ko nk’uko bifatanya n’Abanya-Kigali, bazanatekereza ku bo hanze yabo na bo bakabasura bakagirana ibihe byiza.
Ni ubusabe bwatanzwe n’uwitwa Placide Art Rwand Tm PK abinyujije ku butumwa bwo kuri Twitter buherekejwe n’amashusho agaragaza Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame n’abandi bayobozi bakuru muri Siporo (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko vuba bidatinze we na Madamu we, Jeannette Kagame bazifatanya n’abatuye mu ntara muri siporo rusange.

Yabivuze asubiza umwe mu bakoresha Twitter wamusabye ko nk’uko bifatanya n’Abanya-Kigali, bazanatekereza ku bo hanze yabo na bo bakabasura bakagirana ibihe byiza.

Ni ubusabe bwatanzwe n’uwitwa Placide Art Rwand Tm PK abinyujije ku butumwa bwo kuri Twitter buherekejwe n’amashusho agaragaza Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame n’abandi bayobozi bakuru muri Siporo Rusange yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Mutarama 2023.

Yagize ati “Mbega uko byaba byiza basi natwe mu ntara badusuye tugakorera Sport hamwe. Nta cyiza nkabyo.’’

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yahise amusubiza amubwira ko azabikora bidatinze, anamubaza aho yumva yahera.

Yagize ati “Gutinda si uguhera.....bizashoboka bitaraba cyera .....Inama: Tuzatangirire mu yihe Ntara!?? :)’’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa