skol
fortebet

Perezida Kagame yihanganishije abanya Tanzania baburiye ababo mu mpanuka y’indege

Yanditswe: Monday 07, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yihanganishije abaturage ba Tanzania na Perezida Samia Suluhu Hassan ku bw’impanuka y’indege yahitanye abantu 19 iguye mu kiyaga cya Victoria.
Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru, aho indege ya sosiyete Precision Air,yaturukaga Dar es Salaam igana Bukoba yaguye mu kiyaga Victoria.
Perezida Paul Kagame mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yihanganishije Abanya-Tanzania ku bw’iyi mpanuka yahitanye ubuzima bwa bamwe.
Yagize ati “Nihanganishije Abanya-Tanzania na Perezida Samia Suluhu (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame yihanganishije abaturage ba Tanzania na Perezida Samia Suluhu Hassan ku bw’impanuka y’indege yahitanye abantu 19 iguye mu kiyaga cya Victoria.

Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru, aho indege ya sosiyete Precision Air,yaturukaga Dar es Salaam igana Bukoba yaguye mu kiyaga Victoria.

Perezida Paul Kagame mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yihanganishije Abanya-Tanzania ku bw’iyi mpanuka yahitanye ubuzima bwa bamwe.

Yagize ati “Nihanganishije Abanya-Tanzania na Perezida Samia Suluhu ku bw’ibyago byo kubura ubuzima bw’abantu mu mpanuka y’Indege.”

Ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bukomeza bugira buti “Ibitekerezo byacu biri ku miryango n’inshuti z’abitabye Imana bose.”

Iyo mpanuka yabaye ku cyumweru ahagana saa mbili n’iminota 50 za mu gitondo (08:50) ku isaha yaho, ni ukuvuga ahagana saa moya n’iminota 50 za mu gitondo (7:50) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Bivugwa ko yatewe n’ikirere cyari kimeze nabi.

Abakora ubutabazi bwihuse bakoresheje imigozi mu gukwega iyo ndege yo mu bwoko bwa ATR-42 barushaho kuyegereza ku nkombe, ndetse kimwe mu gice cyayo ubu kiri hejuru y’amazi.

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yihanganishije abo ibyo byabayeho, anasaba ko habaho ituze, mu gihe igikorwa cy’ubutabazi gikomeje.

Iyo ndege yari irimo kuva i Dar es Salaam yerekeza i Bukoba inyuze i Mwanza.

Precision Air ni yo kompanyi nini y’indege itari iya leta muri Tanzania, igice kimwe cy’iyo kompanyi kikaba gifitwe na kompanyi y’indege yo muri Kenya, Kenya Airways.

Precision Air yashinzwe mu mwaka wa 1993, ikaba ikorera ingendo muri Tanzania no mu karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa